Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngororero: Gusiganira kurera abana babyaye bizamura umubare w’abafatwa n’igwingira

Amakimbirane ashingiye ku buharike n’ubushoreke atuma ababyeyi bata inshingano yo kwita ku bo babyaye, bikazamura igwingira ryibasiye Akarere ka Ngororero. Aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu igwingira kuko gafite 50.5 ku ijana by’abana bagwingiye.

Hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Ngororero bavuga ko ntacyo badakora ngo ikibazo cy’imirire mibi gikemuke, ariko kubera amakimbirane n’ubushoreke byiganje mu ngo bituma bitagerwaho, ariko ngo bazakomeza gukora ko bashoboye ngo barwane urwo rugamba rwo kurwanya igwingira mu bana rigerweho.

Abana bahabwa amata mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Iki kibazo cyagarutsweho na bamwe mu baturage nk’ibibangamiye ubuzima bwabo ndetse n’’umubyeyi n’umwana, bikaba bituma imibare y’abana bagwingiye ikomeza kuba hejuru muri aka Karere kuko biri ku gipimo cya 50.5%.

Nyirahabimana Saverina wo mu kagari ka Gitega, Umurenge wa Matyazo, yagize ati “Ino aha haracyari abagabo bashaka abagore benshi, hari uwo usanga afite   babiri cyangwa batatu, ndetse hari n’abo usanga babyarana kubitaho ntibabikozwe; bigatuma abana babyaye kuri abo bagore batagira ubuzima bwiza, kuko uwo mwana ataba afite ababyeyi bamwitaho bose bafatanije. Icyiza ni uko abayobozi bahagurukira icyo kibazo kuko nabyo birakabije.”

Nubuhoro Athanasia, Umujyanama w’ubuzima wo ku kigo nderabuzima cya Muramba, yagize ati “Ntacyo tudakora ngo abaturage tubigishe ko bakora akarima k’igikoni cy’umudugudu, tugaburira abana, ariko iyo bageze mu rugo kubera bwa bushoreke n’ubuharike bwiganje aha, bituma basigana bakibagirwa abana babo.

Abana bahabwa ibinini by’inzoka zo mu nda

Birasabako bahindura imyumvire kugira ngo babashe kwita kubo babyaye, akenshi iyo mugabo ashatse abagore benshi kandi atabifitiye ubushobozi n’abana baba benshi ntabashe kubitaho, umwana agaheruka ibyo yariye ku gikoni cy’umudugudu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, avuga ko bashyizeho gahunda bise ‘Umuganura’ aho umuntu wifashije nibura rimwe mu gihembwe yajya akurikirana uri mu kibazo kugeza amukuye mu mirire mibi no mu bugwingire.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi, avuga ko n’ubwo ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira gihangayikishije igihugu, hari ibimaze gukorwa mu kwita ku buzima bw’abana n’abagore. Asaba ababyeyi gukomeza gukurikiza ingamba ziba zarashyizweho na Leta, kuko zibafasha guhangana n’ibyo bibazo.

Yagize ati “u Rwanda rwashyize ku isonga kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana harimo no kurwanya igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi. Bikaba bigaragazwa n’ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo (DHS), aho imfu z’ababyeyi zagabanutse zikava kuri 476 mu 2010 zikagera kuri 203 muri 2020 ku bana ibihumbi ijana bavuka ari bazima.” 

Abajyanama b’ubuzima bagira uruhare runini mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Akomeza avuga ko kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho byiyongereye aho byavuye kuri 45% mu 2010 bikagera kuri 58% muri 2020.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuriza, asaba inzego zose n’abaturage ko ibibazo by’imirire mibi n’igwingira mu bana babigira ibyabo, bakabihagurukira kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyihaye.

Yagize ati “Ikibazo cy’igwingira kirareba buri wese kuko twasanze ahanini muri aka karere gituruka ku buharike n’ubushoreke bukihagaragara, tukaba dusaba inzego za Leta kubyitaho ariko by’umwihariko abaturage, bakareka ubuharike kugira ngo babashe kwita ku bana babo bafatanije nk’ababyeyi.”

Imibare ya RBC yo mu 2020 igaragaza ko mu gihugu hose, igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 ryavuye kuri 38% mu 2015 rigera kuri 33% mu 2020. Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko igwingira rizaba riri nibura ku gipimo cya 19% mu 2024 rivuye kuri 33%.

Muri uyu mwaka wa 2022, icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, gifite insanganyamatsiko igira iti “Tunoze isuku, turinde abana indwara zibatera kugwingira.”

Ibikorwa bizibandwaho mu turere twose birimo gukingira abana bari munsi y’imyaka itanu bacikanwe n’inkingo zisanzwe zitangwa muri gahunda y’inkingo isanzwe, gutanga Vitamin A ku bana bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 59, gutanga ikinini cy’inzoka ku bana bafite kuva ku mezi 12 kugeza kuri 59, ndetse no gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro no gukora ubukangurambaga bwimbitse bwo gukumira imirire mibi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities