Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nigeria ishima intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kongera ingufu z’amashanyarazi

Abayobozi barenga 30 bo muri Komisiyo ishinzwe ingufu muri Nigeria (Energy Commission of Nigeria) basuye REG.

Ubwanditsi

Minisitiri w’ibikorwaremezo mu Rwanda, Jimmy Gasore, ari kumwe n’Umukuru wa REG (Rwanda Energy Group), Armand Zingiro n’abayobozi bakuru mri iyo Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu, bakiriye itsinda ry’abayobozi barenga 30 bo muri Komisiyo ishinzwe ingufu muri Nigeria (Energy Commission of Nigeria).

Ni itsinda riyobowe na Minisitiri w’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu guhanga udushya Minister of Innovation, Science and Technology, Uche Nnaji. Aba bayobozi bari mu rugendoshuri rw’iminsi itanu mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ingufu hagati y’ibihugu byombi byaba u Rwanda ndetse na Nigeria. Minisitiri Nnaji, yashimye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu guteza imbere urwego rw’ingufu  anagaragazako ari ingenzi cyane mu guteza imbere ingufu mu bihugu byombi, asaba ko habaho imikoranire ihamye yashingira kumasezerano y’ubufatanye.

Muri iyo nama yahuje abayobozi bashinzwe ingufu kandi bunguranye ibitekerezo kuri Politiki na gahunda irambye yo guteza imbere ingufu mu Rwanda no muri Nigeria.

U Rwanda rwagaragaje ko kuri ubu abaturage bagerwaho n’amashanyarazi ari 85% muri miliyoni zirenga 14 zituye u Rwanda mu gihe Nigeria yagaragaje ko yo igeze kuri 66% y’abanyanigeria bagerwaho n’amashanyarazi mu baturage barenga Miliyoni 260 batuye Nigeria.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Kwibuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwongeye kwibutsa abaturage kwitegura neza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bushimangira akamaro ko...

Football

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire yo kwakira irushanwa rya African Nations League...

Football

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mata 2026 ari umunsi w’ikiruhuko ku gihugu...

Amakuru

Our Reporter Nairobi, Kenya, 01 April 2026:  Livestock diseases continue to pose a significant threat to farmers’ livelihoods, food security and public health in...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities