Muri Nigeria haravugwa urupfu rw’umukobwa bivugwa ko yapfiriye ku iseta yibagisha ikibuno. Iki kibazo gishingiye ku buryo bwo kubagisha amabuno buzwi nka Brazilian Butt Lift (BBL), aho bamwe mu bakobwa babukoresha bashaka guhindura imiterere y’umubiri wabo ariko bikarangira bitwaye ubuzima bwabo kikabagikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu cya Nigeria.
Ubu buryo bwo kubaga bugamije guha umuntu amabuno manini, inda nto n’umugongo ugaragara neza, ibi bakaba babikora bitewe n’imyambarire n’imiterere igezweho igaragara ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma abantu benshi bishora muri ubu buvuzi bwo kugabanyisha, kongeresha no guhindura umubiri.
Ikinyamakuru Pulse Nigeria cyatangaje ko ubu buryo bwo kubaga buri mu buhitana abantu benshi ugereranyije n’ubundi buvuzi bwo kwibagisha bumenyerewe. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko nubwo busa nk’ubworoshye ku babureba hanze, mu by’ukuri ngo burimo ingaruka zikomeye.
Muri ubu buryo, abaganga babanza gukura amavuta mu bice bimwe by’umubiri w’umurwayi nko ku nda, ku matako cyangwa ku bindi bice bifite amavuta menshi. Ibyo bakabikora bakoresheje uburyo bwitwa liposuction. Nyuma ayo mavuta bakayatunganya bakongera bakayashyira mu mabuno kugira ngo yongere ubunini n’imiterere.
Nubwo hari abantu benshi babikora bikagenda neza, inzobere mu kubaga zivuga ko ari igikorwa gishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima. Bivugwa ko abantu benshi mbere yo kubagwa basinyishwa inyandiko zemeza ko bemeye ingaruka zishobora kubaho, harimo no kuba ubuzima bwabo bwahazaharira.
Ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru cy’ubuvuzi cyitwa Aesthetic Surgery Journal bwerekana ko nibura umuntu umwe mu bantu 3000 babagwa BBL, umwe ashobora gupfa muri icyo gihe aba ari kubagwa cyangwa nyuma yaho.
Iyi mibare iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwo kubaga busanzwe, aho byagaragaye ko mu kubaga bisanzwe umuntu umwe mu bantu 55,000 ari we ushobora guhitanwa n’ibyo bikorwa by’ubuvuzi.
Ibi bigaragazwa n’umukobwa wapfiriye mu bitaro bya Cynosure Aesthetic Plastic Surgery Clinic biherereye mu mujyi wa Lagos muri uku kwezi kwa 3. Uyu mukobwa yari yagiye kongera kubagwa ku nshuro ya kabiri ashaka kunoza imiterere y’umubiri we dore ko ngo ubwa mbere bitari byagenze neza.
Abaganga basobanura ko imwe mu mpamvu nyamukuru ishobora gutuma ubu buvuzi butwara ubuzima ko ari ikibazo cy’ibyitwa fat embolism, ibi bikabaho iyo amavuta yinjijwe mu mubiri agahita agera mu miyoboro y’amaraso aho kujya mu gice cyagenwe.
Iyo ayo mavuta yinjiye mu maraso ashobora kugera mu bihaha akabuza umwuka kugera neza mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma umuntu ahita ahura n’ikibazo gikomeye cyo guhumeka, mu gihe gito cyane bikaba byamuviramo urupfu.















































































































































































