Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Nigeria: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Yeguye

Yussuf Tuggar yeguye ku mwanya w'ububanyi n'amahanga yitegura kuyobora Leta ya Bauchi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Yusuf Tuggar, yeguye ku mirimo ye, nk’uko byemejwe n’itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Facebook n’umuvugizi we.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria avuga ko Tuggar yaba afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Leta ya Bauchi mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2027.

Icyemezo cye cyo kwegura cyakurikiye amabwiriza yatanzwe na Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, wasabye abayobozi bose bafite imyanya muri guverinoma bifuza kwiyamamaza mu matora ya 2027 kureka imirimo yabo hakiri kare.

Perezida Tinubu yatanze igihe ntarengwa cyari ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe, kugira ngo abo bireba babe bamaze kwegura.

Yusuf Tuggar, wize mu Bwongereza, yatangiye inshingano ze nka Minisitiri mu mwaka wa 2023. Mbere yaho, akaba yari yarabaye ambasaderi wa Nigeria mu Budage.

Muri Werurwe hagati, Perezida Tinubu yari yamaze gutangaza ko buri wese uri mu myanya ya politiki ushaka kwiyamamaza mu matora agomba kubanza kuva ku mirimo ye, kugira ngo hirindwe kuvanga inshingano za Leta n’ibikorwa bya politiki.

Aya mabwiriza akaba areba abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri, abaminisitiri bungirije, abajyanama b’umukuru w’igihugu, abayobozi b’inzego za Leta n’ibigo biyishamikiyeho, ndetse n’abayobozi b’ibigo bya Leta.

Yussuf Tuggar yeguye ku mwanya w’ububanyi n’amahanga yitegura kuyobora Leta ya Bauchi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities