Iki gikorwa ngarukamwaka (Nationa Talents Day) kigamije kureba aho abana bageze batozwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru metero zitandukanye, umupira ukinishijwe amaboko (handball), umupira w’intoki (valleyball), Basketball n’imikino ngororamubiri.
Icyagaragaye muri Nationa Talents Day, ni uko mu mikino Ngororamubiri, ibigo bya SINA Gerard Foundation cyo mu karere ka Rulindo ndetse na GS St Aloys cyo mu karere ka Rwamagana bihariye ibihembo. Ariko kandi no mu yindi mikino ibi bigo byagaragayemo. GS St Aloys yegukanye igikombe muri Volleyball mu bahungu, inatwara umudari mu gusiganwa ku magare mu bahungu.
Mu mikino ngororamubiri mu kwiruka (100m) mu bakobwa imidari yegukanwe na Iradukunda Angelique wiga muri SINA Gerard Foundation (Rulindo), Dumimiyeyezu Mark Pascaline na we muri SINA Gerard Foundation na ho ku mwanya wa 3 haza Koraniyibega bercine. Mu bahungu imidari yegukanwe na Twizeyimana Emile Fabrice wo muri GS St Aloys (Rwamagana), Dushimimana Jean Chretien na we muri St Aloys ku mwanya wa 3 haza Ishimwe Peace Irene Destin.
Muri 200m mu bakobwa imidari yatwawe na Abeza Sonia Aurole, Iradukunda Angelique na Dushimeyezu M. Pascaline bo muri SINA Gerard Foundation (Rulindo). Mu bahungu imidari yegukanwe na Nayisaba Mugisha Eddy, Jabiro Kubwimana biga muri GS St Aloys (Rwamagana) na Cyiza Samuel wiga muri SINA Gerard Foundation (Rulindo).
Mu kwiruka 400m mu bakobwa imidari yegukanwe na Abeza Elie Erohe, Uwamahoro M. Clemence na Dushimiyeyezu M. Pascaline biga muri SINA gerard Foundation (Rulindo). Mu bahungu imidari yatwawe na Nahimana Christian wiga muri SINA Gerard Foundation (Rulindo), Ndayisaba Mugisha Clever na Twizeyimana Emile Fabrice biga muri GS St Aloys (Rwamagana).
Muri 800m mu bahungu imidari yatwawe na Nahimana Christian, Niwiduhaye Obed na Byiza Mugisha Jimmy biga muri SINA Gerard Foundation (Rulindo).
Muri 3000m mu bahungu imidari yegukanwe na Nahimana Christian na Niwiduhaye Obed biga muri SINA Gerard Foundation (Rulindo) na Sibomana David wo muri GS St Aloys (Rwamagana).
Mu gusimbuka mu bakobwa imidari yegukanwe na Abeza Sonia, Dushimiyeyezu M. Pascaline na Nyirambarushimana Jeanne d’Arc biga muri SINA Gerarr Foundation (Rulindo). Mu bahungu imidari yatwawe na Cyizere Samuel wiga muri SINA Gerard Foundation (Rulindo), Ndizeye Lavie jean de Dieu wiga muri GS St Aloys (Rwamagana) na Uhiriwe Sandwa Elie wiga muri SINA Gerard Foundation (Rulindo).
Mu mupira w’amaguru mu bakobwa IPM Mukarange (Kayonza) ni yo yegukanye igikombe, na ho mu bahungu gihabwa GS Kabare (Ngoma). Muri Volleyball mu bakobwa igikombe cyatwawe na GS St Aloys (Rwamagana) na ho mu bahungu cyegukanwa na GSO Butare (Huye).
Muri Baskeball mu bakobwa igikombe cyatwawe na College ADEGI Gituza (Gatsibo) na ho mu bahungu gitwarwa na LDK (Nyarugenge). Muri Handball mu bakobwa hahembwe Kiziguro SS (Gatsibo) na ho mu bahungu cyegukanwe na TTC de la Salle (Gicumbi).
Mu gusiganwa ku magare mu bakobwa imidari yatwawe na Ineza Butera Kevine wo muri GSO Butare (Huye), Ineza Shimwa Gisele na we wo muri GSO Butare, na Keza Irene wo muri College de Gisenyi (Rubavu). Mu bahungu imidari yegukanwe na Rukundo Gad wiga muri GSO Butare (Huye), Iranyibutse Prince Louis wiga muri GS St Aloys (Rwamagana) na Butwari Bob wiga muri GSO Butare (Huye).























Rwanyange Rene Anthere












































































































































































