Panorama Sports
Nsengiyumva Bernard wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa ku igare yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi.
Uyu mukambwe ukomoka mu karere ka Muhanga yatwaye Irushanwa ry’amagare mu mwaka wa 2001, Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ni bwo inkuru y’akababaro yageze ku muryango n’inshuti b’uyu mukambwe ko yitabye Imana.
Nsengiyumva ni umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare, dore ko kuva yatangira kuwukina, menshi mu masiganwa yaberaga mu Rwanda yayitabiraga.
Uyu ari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda mu myaka yo hambere, dore ko ubwo yari afite imyaka 27 mu 1979, ari bwo yinjiye muri uyu mukino.
Nsengiyumva Bernard, ni umwe mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda ya mbere yabayeho mu 1988, nyuma yo guhozaho no kugira ishyaka akayegukana mu 2001.













































































































































































