Abantu bagirwa inama yo kwita ku buzima bwo mu kanwa boza mu kanwa nibura gatatu ku munsi kandi bakoresheje uburoso n’umuti wabugenewe.
Ntibakwiye kurenza amezi atatu bakoresha uburoso bumwe batabuhindura.
Hari benshi mu Banyarwanda boza amenyo inshuro nke , abandi bakayoza nabi bitewe no kudakoresha neza uburoso buyoza.
Ni byiza gukoresha uburoso mu cyerekezo gihagaze kuko iyo butambitse byangiza igice cy’inyuma cy’amenyo ndetse n’ibiryo bikaguma hagati y’amenyo.
Kayinamura Jean Marie Vianney wo mu ihuriro ry’abavuzi b’indwara zo mu kanwa n’amenyo, agaragaza ko isuku yo mu kanwa ari ingenzi mu kwirinda indwara zitandukanye zo mu kanwa.
Izi ndwara zibasira ababarirwa muri Miliyari 3 na Miliyoni 700 mu basaga Miliyari umunani batuye ku Isi.
Kayinamura ati: “Isuku yo mu kanwa n’amenyo ni ingenzi kugira ngo twirinde indwara zo mu kanwa zifata ishinya n’izifata amenyo. Koza mu kanwa bigomba gukorwa igihe cyose umuntu amaze kurya. Tuvuga gatatu ku munsi kubera ko umuntu akenshi afata icyo kurya cya mu gitondo cyoroheje, akarya saa sita na nijoro.”
Ni yo mpamvu havugwa gatatu ku munsi cyangwa igihe cyose umaze kurya kugira birinde za ndwara zirimo iz’ishinya no gutoboka kw’amenyo.
Abaturage kandi ntibagomba gukoresha uburoso mu gihe kirenze amezi atatu.
Ikibazo ni uko n’amenyo y’abana nayo atoboka hakiri kare, akenshi atangira gutoboka umuntu atabizi akazabimenya aribwa iyo afashe ikintu cyo kunywa cyangwa cyo kurya ndetse iryinyo rikaba rishobora kukurya rikaba ryakubuza kujya ku ishuri niba uri umunyeshuri cyangwa rikaba ryakubuza kujya ku kazi.
Ubusanzwe Tariki 27 Werurwe 2026, mu Rwanda no ku Isi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu kanwa.
Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo ku rwunge rw’amashuri ya Bumbogo, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twite ku isuku yo mu kanwa, tubeho neza.”
















































































































































































