Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Nyabihu: Huzujwe sitasiyo nshya yitezweho gukemura ikibazo cy’amashanyarazi mu turere dutanu

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yasoje imirimo yo kubaka sitasiyo y’amashanyarazi (Electrical substation) ya Nyabihu. Iyi sitasiyo yitezweho gukemura ikibazo cy’amashanyarazi mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Musanze, Rutsiro na Nyabihu.

REG yubatse iyi sitasiyo ya Nyabihu mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi muri Nyabihu n’ibice bihegereye. Imirimo yo kubaka yatangiye muri Nyakanga 2019 isozwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021, ariko ntirajyamo umuriro w’amashanyarazi.

Sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu imaze kuzura izatanga umuriro w’amashanyarazi mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Musanze, Rutsiro na Rubavu (ifoto/Thierry)

REG ivuga ko igisigaye gituma iyi sitasiyo itaragezwamo amashanyarazi ari umuyoboro wubakwa uzavana amashanyarazi ku ruganda  rwa Mukungwa, muri Musanze, uyageza kuri iyi sitasiyo ya Nyabihu, ubura igihe gito ngo wuzure.

Martin Mutsindashyaka, Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyabihu, avuga ko iyi sitasiyo yuzuye izatangira gutanga amashanyarazi uyu muyoboro uzava ku ruganda rwa Mukungwa umaze kuzura. Iyi sitasiyo izagabanya uburebure bw’imiyoboro ya REG, kuko ahanini abatuye muri Nyabihu n’ibice bihegereye, bacana amashanyarazi aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze, bityo bigatuma amashanyarazi babona acikagurika cyane kubera uburebure bw’uwo muyoboro.

Uyu muyobozi avuga ko imirimo yo kubaka umuyoboro uzavana amashanyarazi ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa nayo igeze ku kigero cya 80%, hatagize igihinduka kuwubaka byasozwa muri Nyakanga 2021, Sitasiyo igatangira gutanga amashanyarazi.

Mutsindashyaka avuga ko kubaka uyu muyoboro byari kuba byararangiranye no kubaka iyi sitasiyo ya Nyabihu ariko bigenda bidindizwa no kwimura abari bafite ibikorwaremezo ahubakwaga uyu muyoboro.

Mutsindashyaka avuga ko imirimo yo kubaka isa n’iyarangiye ndetse n’amazu abakozi bazacunga iyi sitasiyo bazacumbikamo yarangiye, kandi igeragezwa ry’uburyo izakora naryo ryatangiye.

Mutsindashyaka akomeza avuga ko iyi sitasiyo nimara kuzura kandi izafasha inganda nyinshi ziri kubakwa muri iki gice kubona amashanyarazi ahagije.

Martin Mutsindashyaka, Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyabihu (Ifoto/Thierry)

Avuga ko kandi ibi bigabanya ibihombo ikigo gishobora kugira bitewe n’uko umuriro watakaraga kubera uburebure bw’umuyoboro wavaga i Musanze uzagabanuka abaturage bagafatira hafi amashanyarazi. Kuri ubu ingo zisaga 54% zo mu Karere ka Nyabihu zifite amashanyarazi.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities