Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyabihu/Shyira: Abaturage bafite impungenge z’ibiza bishobora kubashyira mu kaga

Ibiro by'Akarere ka Nyabihu (Ifoto/TNT)

Abaturage bo mu karere Nyabihu Umurenge wa Shyira baratabaza ko ibiza biterwa n’imvura nyinshi igwa igasiba utugezi ndetse na za ruhurura birimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, barasaba ko bafashwa kubakirwa ruhurura cyangwa urukuta rubafasha kudasenyerwa n’ibiza bimaze igihe kinini byibasiye aka karere. Bavuga ko ibiza birimo kubasenyera bikabatera kurara bahagaze, aho babona ko imvura igwa muri iki gihe ishobora gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga gakomeye.

Aka karere ka Nyabihu kamaze amezi umunani kibasiwe n’ibiza bikangiza byinshi n’abatari bake bakahasiga ubuzima. By’umwihariko ibi biza byashegeshe igice cy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba byahitanye ubuzima bw’abantu18 muri bo 12 bakaba ari abo mu murenge wa Shyira.

Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko mu gihe cy’izuba nta kibazo baba bafite ariko iyo imvura iguye usanga akagezi kari aho bakaburira izina, kuko kaba kuzuye ku buryo budasanzwe. Bavuga ko bituma barara badasinziriye bibaza uko biri burangire aho usanga hose huzuye. Bagerageje kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge ariko amezi amaze kuba menshi nta kirakorwa kandi bo babona ari kimwe mu bishobora gushyira ubuzima bwabo ahabi.

Uzabakiriho Jean Deiu utuye muri uyu murenge agira ati «iyo ari nka nijoro usanga ntawe ugoheka. Nk’ubu twaraye twicaye twibaza uko bigenda, aho abantu baraye hanze. Hibazwa igikorwa, bitewe n’imvura yaguye nyinshi.  Mwibaze nk’umwana urara ahagaze hanze bwacya akajya kwiga. Murumva uwo mwana yakurikira gute kandi aba asinzira?”

Mukasine Asia aragira ati “rwose nimudutabare kuko turakomerewe! Turasaba inkunga ya Leta idufashe kuri uyu mugezi kubera ko twebwe twarananiwe kugira icyo twahakorera ndetse n’umurenge tubona ntacyo badufasha. Nko mu minsi yashize yaraguye igera mu isoko, ibintu byose twacuruzaga birangirika. Rero hatabayeho imbaraga za leta n’isoko ryazasenyuka, tukajya tubura naho duhahira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, avuga ko hari gahunda yo kubaka urukuta rurerure ku buryo burambye nk’uko aba baturage babyifuza, gusa mu gihe rutarakorwa arasaba abaturage ko mu gihe babonye amazi yabasatiriye cyane bajye bavuga babashe gufatanya gusibura imiyoboro ndetse na zaruhurura.

Yagize ati “abaturage bifuza ko hakubakwa urukuta cyangwa se ruhurura nini y’amazi ku buryo yagira inzira ihagije kugira ngo ajye amanuka atangije amazu yabo, ariko ni ibintu bisaba bije ihagije. Gusa haje umutekinisiye w’Akarere aza ku hasura kugira ngo barebe icyakorwa ndetse n’ingengo y’imari byatwara. Gusa gahunda yo kuba yatunganywa irahari nubwo ubushobozi bucyegeranywa. Ariko ntidukwiye guterera iyo, umuntu ufite inzu yagerageza gukora inzira z’amazi kugira ngo yogusatira inzu ye.”

Nubwo nta gihe ntarengwa ubuyobozi bugaragaje ko ururukuta ruzaba rwatangiye kubakwa ku mpamvu z’uko hagikusanwa ubushobozi, nyamara n’abaturage niko bagaragaza ko umwanya uwo ariwo wose aho hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities