Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Nyagatare: Abafite amakurusanyirizo y’amata barishimira ko bakemuriwe ibibazo by’umuriro

Katabagemu na Karangazi ni imwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyagatare naho Ryabega kakaba Akagali ko mu Murenge wa Nyagatare, na wo wo mu Karere ka Nyagatare.

Abaturage batuye muri ibyo bice bya Nyagatare barishimira iterambere bagejejweho babona amashanyarazi bamwe batari bafite, abandi bishimira ko babonye amashanyarazi afite ingufu aho bakoreshaga amashanyarazi adafite ingufu ya monofaze (Monophasé/Single Phase) ubu akaba yarongerewe ingufu akaba tirifaze (Triphasé/three phase).

Nyagatare izwiho kurangwamo aborozi benshi b’inka, ikagira amakusanyirizo y’amata menshi. Abo borozi bakenera amashanyarazi yo kwifashisha mu kubika amata no kuyatunganya. Mbere bagikoresha umuriro wa monofaze, binubiraga ko amashanyarazi bafite adafite ingufu ku buryo atabashaga gutuma imashini zabo zikora neza.

Ubwo umunyamakuru wacu yasuraga amwe muri aya makusanyirizo y’amata, bamugaragarije ibyishimo batewe no kuba barahawe amashanyarazi afite imbaraga, ko ubu akazi gakorwa neza ndetse n’umusaruro w’amata bakira wiyongereye uko babyifuzaga.

Mugemana Johnson ni umucungamutungo wa Koperative ibyaza umusaruro amata yitwa Katabagemu Farmers Cooperative.

Ashima cyane REG kuba yarabafashije kubona umuriro uhagije kuko ubundi basaga nk’aho nta muriro bafite n’ubwo bari bawufite.

Agira ati “ubusanzwe twakoreshaga umuriro wa monofaze ariko ntubashe gutuma imashini zacu zikora neza. Icyo gihe ntacyo byari bitumariye kuko  n’ubundi kugira ngo tubyaze umusaruro aya mata y’abanyamuryango bacu byadusabaga gukoresha “generator”. Wasangaga akenshi dukoresha amafaranga angana n’ibihumbi magana inani ku kwezi kuri “generator”, none twagejejweho umuriro wa tirifaze, ubu imashini zacu zirakora neza ndetse n’amafaranga twakoresha yaragabanutse cyane, turishyura make.”

Mugemana akomeza avuga ko nyuma y’uko amashanyarazi bakoresha yongerewe ingano, umukamo bakeneraga nawo wiyongereye bityo abaturage bo muri Nyagatare babagemurira amata babyungukiyemo.

Twahirwa Peter ni umuyobozi wa Koperative ya Rwabiharamba itunganya amata, iherereye mu murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama mu mudugudu wa Rwabiharamba.

Twahirwa avuga ko ahakorera iyi koperative yabo babonye amashanyarazi adacikagurika, ndetse mbere y’uko bagezwaho ayo mashanyarazi bakoreshaga “generator” kandi zikabatwara amafaranga menshi.

Yagize ati “mbere y’uko tugezwaho amashanyarazi twakoresha amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice ku kwezi; agura mazutu yo gushyira muri “generator”. Ubu dukoresha amashanyarazi twishyura amafaranga asaga ibihumbi magana atandatu ndetse dufite amashanyarazi afite ingufu kuko twahawe umuriro wa tirifaze.”

Twahirwa akomeza avuga ko umuriro unabafasha gupima amata kandi mbere bitarabagaho ndetse rimwe na rimwe bakakira amata yangiritse akabapfira ubusa.

Niyonkuru Benoit, Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyagatare, avuga ko inganda zose zitunganya amata mu karere ka Nyagatare zahawe amashanyarazi ya tirifaze, afite ingufu amamashimi bakoresha akeneye kandi adacikagurika, ndetse n’iyo habayeho impamvu ituma amashanyarazi agenda baza gufasha abaturage vuba.

Niyonkuru Benoit, Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyagatare

Niyonkuru avuga ko kugeza ubu imibare bafite muri Nyagatare igaragaza ko abaturage batuye muri aka Karere bangana na 52% bamaze kugezwaho amashanyarazi. Kudindira mu kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi bikaba byaratewe n’uko aka karere kari kagizwe ahanini n’amashyamba.

Akomeza avuga ko bizera uyu mwaka w’ingengo y’imari uzasoza bamaze guha amashanyarazi abaturage basaga 60% kuko bafite imishinga myinshi iri gukorera muri Nyagatare iha abahatuye amashanyarazi.

Agira ati: “Imirimo yo guha amashanyarazi abatuye Nyagatare irimo kwihutishwa ndetse n’ibikoresho bikenewe birahari. Dufite icyizere ko umu mwaka wa 2024 uzarangira buri rugo rwa Nyagatare rufite amashanyarazi.”

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari higanjemo afatiye ku mirasire z’izuba.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities