Mu gihe bamwe mubarimu bo mu Karera ka Nyagatare bishimira ko bubakiwe amacumbi ku mashuri bigishaho akabafasha gutegura neza amasomo batuje, hari bagenzi babo bagihangayikishijwe n’uko batarubakirwa ayo macumbi.
Baganira na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru bavuze ko ibyo bikabagiraho ingaruka zirimo nko kugera ku kazi bananiwe, cyangwa amasaha yo gutangira kwigisha ageze ntibashobore gutegura neza amasomo.
Mu 2014 nibwo mu gihugu hose hatangiye kubakwa amacumbi y’abarimu, ku isonga hagamijwe gukemura ikibazo abo barezi bahuraga nacyo cy’ingendo ndende bakoraga bava aho bacumbitse baza kwigisha.
Akarere ka Nyagatare nako mu guhita gashyira mu bikorwa iyo gahunda, hubatswe amacumbi 14 mu Mirenge 14 igize aka karere, bivuze ko muri buri Murenge n’ibura haboneka icumbi rimwe ry’abarimu, ibi ngo bikaba byarabafashije gutanga amasomo neza.
N’ubwo bimeze bityo hari bimwe mu bigo bitarabona amacumbi y’abarimu, aho ababyigishaho bavuga ko bagikora ingendo ndende bajya ku kazi bagasaba ko nabo batekerezwaho.
Ku rundi ruhande, hari n’aho bigaragara ko amacumbi yubatswe akigaragaramo ibibazo bitandukanye, birimo nko kuba amwe yaratangiye kwangirika, andi akaba nt’amazi bafite.
Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere, bwatangiye gukemura icyo kibazo hasanwa amacumbi atameze neza, bukaba bunizeza abatarayabona ko azakomeza kubakwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ubwanditsi















































































































































































