Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe-Kitabi: Abagabo babiri baguwe gituma batema ibiti mu ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi mu kagari ka Mujuga kuri uyu Gatanu taliki ya 07 Werurwe 2020, yafatiye mu cyuho abagabo babiri aribo Habiyaremye Laurent w’imyaka 40 na Munyakazi François w’imyaka 38 barimo gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riri ahitwa Gasasa, babibazagamo imbaho ibindi babitwikamo amakara.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Polisi yahawe amakuru n’abaturage baturiye iryo shyamba bavuga ko hari abantu bigabiza iryo shyamba bakajya kuritemamo ibiti. 

Yagize ati: “Tukimara kumenya ayo makuru twarakurikiranye dufata bariya bagabo bombi barimo kubaza ibiti muri ririya shyamba riri ahitwa Gasasa. Twasanze babanje kubikatamo ingeri zimwe barimo kuzibazamo imbaho izindi barimo kuzitwikamo amakara.” 

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kitabi kugira ngo hatangire iperereza  ku cyaha bakoze. 

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: “Turashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha. Ndagira ngo nibutse abangiza ibidukikije cyane cyane amashyamba ko baba bihemukira kandi bahemukira ibinyabuzima byose kuko ariya mashyamba bangiza niyo atanga umwuka mwiza duhumeka ndetse akagira uruhare runini mu gutuma tubona imvura akanafata ubutaka bw’igihugu cyacu ntibutwarwe n’isuri.” 

Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 rivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities