Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Kwitabira imurikabikorwa bizabafasha kurushaho kunoza ibyo bakora

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka baremeza ko kuba bitabiriye imurikabikorwa ryatangiye ku wa 06 Nzeri 2022, babibonyemo inyungu nyinshi. Bizabafasha kumenyana n’abafatanyabikorwa kandi bunguke udushya bazongera mu mirimo yo kwiteza imbere.

Uzakunda Charlotte witabiriye iri murikabikorwa yavuze ko icyo kwitabira bimusigiye, ari uko yabashije kugura bimwe mu bicuruzwa byajyaga bimuhenda mu gace atuyemo.

Yagize ati “Hari ibintu byiza byinshi mu ngeri zitandukanye. Nguze imigati, aho ntuye irahenda ariko hano irahendutse ndayiguze ngo nshyire n’umwana. Nsanzwe ndi umuhinzi, nabonye imbuto nziza ndetse n’udushya twinship. Nanjye ngiye kugerageza kongera mu byo nkora kugira ngo ndusheho gutera imbere no guteza imbere akarere ntuyemo n’igihugu muri rusange. Hari byinshi ndi kureba nkabona binyunguye ubwenge.”

Uwiringiyimana Fausta usanzwe ari umwarimukazi akaba n’umworozi w’inkoko na we witabiriye iri murikabikorwa yavuze ko kwitabira iri murikabikorwa bishimije akurikije ibyiza yahabonye ndetse n’ubumenyi yahungukiye.

Yagize ati “Nabonye ibikorwa byinshi bigiye kumfasha gukora ubworozi bw’inkoko neza bukambyarira umusaruro. Nabonye inyunganiramirire nshobora kugaburira inkoko zigakura neza kandi ntizihure n’indwara. Nabonye n’aborozi bafite amagi manini nabegereye mbaza uko babikora, uko bagabura kugira ngo inkoko zabo zitere amagi manini. Nshishikariza buri wese icyo akora cyose gushaka uko agera hano muri iyi minsi itatu, akavoma ku bumenyi buhari.” 

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe (JDAF) Fatahose Straton, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa, ko kumurikira abo bakorera ibyo bakora kuko abafanyabikorwa bakorera ku mugaragaro badakorera mu bwihisho bakorera mu mucyo bagakorera abaturage.

Yagize ati “Imurikabikorwa ni amarembo afunguye, buri muturage waza hano yahasanga icyo asanzwe akora. Tunasaba buri wese icyo akora cyose ko yashaka umwanya ku munsi akanyura hano, akamenya ibimukorerwa nu’ko bikorwa. Abafatanyabikorwa bamaze kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, nk’ibiraro byambukiranya imirenge binyura mu kirere, turacyafite n’ibindi byinshi byo gukora. Abaturage bitabire banatugire inama y’ibyo dukora babona byakosoka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddee, yavuze ko iri murikabikorwa rivuze byinshi ku karere, abaturage baramenya ibikorerwa i Nyamagabe yaba abahatuye n’abatahatuye.

Yagize ati “Umwihariko w’iri murikabikorwa ni uko ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa benshi bazamurika ibyo bakora kandi kuri iyi nshuro bongeyemo udushya n’ikoranabuhanga rihanitse; urugero abamurika ibijyanye n’ubworozi, aho umworozi ashobora kubika ubwatsi bw’amarungo. Tugiye gutumiza abahagarariye abikorera n’abayobozi b’imirenge kugira ngo barebe ibi, bazajye kubikora mu mirenge yabo mu rwego rwo kugira ngo ibyagaragaye hano bikomeze bisakare hose, kandi bikorwe.”

Ibi aba baturage babitangarije Panorama ubwo yageraga mu karere ka Nyamagabe hatangizwa iminsi itatu y’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe (JADF), Imparirwamihigo Nyamagabe.

Iri murikabikorwa kuri iyi nshuro rifite insanganyamatsiko igira iti” Iterambere rirambye, umuturage ku isonga. Tuteze imbere umuco wo kuvuga uko tubyumva, kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo.”

Biteganijwe iri murikabikorwa ry’umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 rizamara iminsi itatu kuva ku wa 6 kugera ku wa 8 Nzeri 2022. Abafatanyabikorwa bitabiriye iki ikorwa bagera kuri 85 bagabanyije mu byiciro bitatu birimo abadaharanira inyungu, abaziharanira ndetse n’abikorera ku giti cyabo (PSF), Akarere Nyamagabe n’ibigo bishamikiye kuri Leta.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities