Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Amagambo akomeye ya Perezida wa Sena mu Kwamamaza Paul Kagame

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, mu kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, ati "abanyarwanda hirya no hino twakomeje kuvuga ko mwubatse ubudasa bwanyu, ndetse ko muri n’umuntu udasanzwe. Ntusanzwe!" (Photo/Igihe)
Ni ku wa 29 Nyakanga 2017, saa saba n’iminota 54, ku manywa; mu kwamamaza Perezida Paul Kagame i Nyamasheke, Perezida wa Sena, Bernard Makuza ahawe ijambo.
Agira ati “Turashima impinduka mwazanye muri iki gihugu, uhereye ku miyoborere myiza itavangura, mushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bwasandaye, mushyira imbere gukorera mu mucyo; ibyo ni byo abanyarwanda hirya no hino twakomeje kuvuga ko mwubatse ubudasa bwanyu, ndetse ko muri n’umuntu udasanzwe. Ntusanzwe!
Ubudasa ntabwo ari ubw’uyu munsi bufite imvano, mwahinduye isura y’urugamba mutanga inzira abicanyi baradagadwa, barahashywa; mwemeye imishyikirano ariko bari bananegekaye.
Ndibuka mu 1992, FPR Inkotanyi mu marembo ya Kigali mu mpinga za Shyorongi; ubundi byarumvikanaga yuko byarangiye.
Mwasabwe gusubira mu birindiro byanyu murabyemera kubera yuko mwemera ko abantu bicara bakaganira. Muri 1994, ubwo abatutsi bari bagenewe imperuka, itegeko mwatanze ryashyizwe mu bikorwa jenopside irahagarara.
Icya kane muri bike nzi mu bijyanye n’ibya gisirikare narabisomye, ubundi umugaba w’ingabo uhagarariye ingabo ku rugamba, ni we urutegura; mwararuteguye, muraruyobora, mwararutsinze kuko gutsindwa bitabaho.
Icyo mbivugira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni uko ku Isi yose urugamba, uruyoboye akarutsinda ni we uyobora igihugu; ariko siko mwabigenje, mwarekeye undi, mwagaragaje ubudasa ku bintu bitabaho mumateka y’isi, muri bwa bufatanye mwahamagaye amashyaka ya politiki, nanjye nari mpari muravuga muti byagenda n’ukundi.
Ntabwo mwigeze muharanira kuvuga ngo ni njyewe ni njyewe ubwo ni ubudasa duha agaciro, umuntu avuze ngo ni ibintu bisanzwe byaba ari ukubeshya,
Icya 6 ni uko kuva 1994-2000, hari byinshi mugomba gukemura, byabaye ngombwa ko muva ku bu Visi Perezida, tubatorera kuyobora igihugu ntayandi mahitamo twari dufite.
Turabashimira ko mwabyemeye icyo gihe, mugatangiza icyerekezo 2020 gikubiyemo ibigejeje aba banyarwanda bose uko mubabona aho tugeze.
Icya 7, kuba umunyarwanda abasha kwivuza, centre de sante hafi, umunyarwanda ni mwebwe aba areba muba muri kumwe.
Umwana w’umunyarwanda iyo abasha kwiga akarangiza imyaka 12 muba muri kumwe.
Umuntu utarigeze atekereza amashanyarazi, ubu yakora ku rukuta inzu yose ikabona, burya muba muhari.”
Yashimye n’igikorwa cy’imihanda abanyarwanda bakesha imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, ashima n’ikoranabuhanga rya telefone n’itumanaho.
Ati “Ndahamya ko n’abanyamahanga aya matora tugiyemo, uwabashyira hariya nabo bagutora.”
Hakizimana Elias/Panorama-Nyamasheke
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities