Imiryango 1000 y’abatuye muri Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke bakomeje Kwemeza ko bashonje, ndetse bakaba mu minsi mikuru nta byishimo bahagiriye.
Izuba ryinshi ryatumye imyaka bateye ndetse ngo n’imvura yaguye nyuma y’aho yaje impitagihe.
Ubusanzwe, Umurenge wa Nyabitekeri wari muyezaga bitubutse, abawutuye bakeza ibishyimbo, ibigori, ubunyobwa, ikawa, soya, inyanya n’ibindi.
Gutinda kugwa kw’imvura kwatumye ibishyimbo nyuma, ibigori barabirandura babiha amatungo.
Mu kuvuga agahinda batewe nabyo, Uwimana Florence yabwiye Imvaho Nshya uvuga ko Noheli n’Ubunani byabagendekeye nabi.
Ati: “Twifashe mapfubyi pe! Izuba ryakomeje kuba ryinshi, ahubwo imvura iri kugwa ubu imyaka yaramaze kuma. Abahingaga cyane cyane inyanya tugasagurira amasoko, iminsi irangiza n’itangira umwaka ikagera tunezerewe. Ubu rero ntacyo twahaye abana.”
Icyo batahiye, ni ihumure bahawe n’ubuyobozi, bw’Akarere ka Nyamasheke n’ubw’Intara y’Iburengerazuba bwabasuye, ariko ubwabyo ntibisubiza ikibazo bafite.
Kimwe mu byo yifuza ni uko bazabafashwa nibura abana bagasubira ku ishuri ntihagire uvutswa ayo mahirwe.
Nzabonimpa Fidèle wahinze ibigori agateramo n’ifumbire yari yakuye muri Tubura ku nguzanyo, avuga ko anahangayikishijwe n’aho azakura ubwishyu.
Ati: “Izuba ryaraduhemukiye cyane. Igihe nk’iki cya Noheli n’Ubunani wasangaga twejeje cyane, abaturuka za Kigali, i Kamembe n’ahandi baza kugura ibijumba, isoko rya Bushenge twaryihariye, ibigori, ibishyimbo, ubunyobwa n’indi myaka tuvuga rikijyana. Ariko ubu turashonje pe! Ibyo kuvuga ngo tuzabona icyo tugaburira abana byo twarabyibagiwe. Nanahangayikishijwe bikomeye no kuzabona ubwishyu bwa Tubura.”
Mukamana Séraphine wari wahinze soya nyinshi zikumagara n’aho imvura igwiriye mu mpera z’uku kwezi, ikaba ntacyo yasanze.
Nawe ati: “Ntituzi iby’ubwishingizi bw’imyaka icyo bisaba ngo tujye tubigerageza, niduhura n’ibiza nk’ibi ubwishingizi butugoboke. Turi aho turarebana n’abana, amarira akagwa nta byiringiro byo kwinjira muri 2026 dutekanye, twarumiwe.”
Gusa ngo hari bake babona uturimo mu ikorwa ry’umuhanda Bushenge- Nyabitekeri, ariko kubera ubwinshi bw’abababaye, ako kazi ntikabakwira.
Banavuga ko bahangayikishijwe no kuzabona indi mbuto mu gihembwe cy’ihinga gitaha, bagasaba kugobokwa kugira ngo bahinge kare barebe icyo bizatanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri Harerimana Naphtal, avuga ko kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 1.027 zahuye bikomeye n’ikibazo cy’izuba, imyaka yabo ikumagara.
Ati: “Hari abo duhuza n’amahirwe y’akazi kabonetse. Abandi, nyuma y’imvura imaze iminsi igwa, turafatanya kureba niba hari ibihingwa byera vuba bahinga ngo bibaramire. Ntitwavuga ko nta kibazo gihari ariko nanone nta byacitse ihari. Turabegera tukabahumuriza, tureba abafite ibibazo kurusha abandi tugakora raporo tukayohereza mu buyobozi budukuriye, ikibazo kiri gukurukiranirwa hafi.”
Avuga ko nta muturage uzahungabana cyane kubera izuba ryinshi yahuye na ryo, nyuma y’aho inzego nkuru kugeza kuri Guverineri Ntibitura Jean Bosco zibasuriye zikirebera ikibazo gihari.
Yongeraho ko aya mapfa yabasigiye isomo.
Mu gusobanura iryo ari ryo, yagize ati: “Isomo rya mbere tuhaboneye ni iryo gukangurira abaturage kuzigamira iminsi mibi. Ntibibwire ko bazakomeza kweza nka mbere kuko ikirere gitungurana, cyabatungura kigasanga hari icyo bizigamiye.”
Irindi somo ni ukubakangurira guteganyiriza iminsi nk’iyi iba ishobora kuba mibi bafata ubwishingizi bw’ibihingwa.
Izuba ryacanye mu Tugari twose tw’Umurenge wa Nyabitekeri, hakaba n’indi mirenge ya Kagano, Gihombo na Kirimbi na yo ifite abaturage bahuye n’izuba ryinshi bakeneye ubufasha.












































































































































































