Abatuye Akarere ka Nyanza, by’umwihariko urubyiruko bashishikarizwa kwitabira gusura inzu ndangamurage kugira ngo bamenye inkomoko yo kwigira n’ubumwe by’Abanyarwanda.
Ibi byagarutsweho na Guverinerii w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inzu ndangamurage yo kwigira iherereye mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana ku musozi wa Rwesero, ku wa 20 Gicurasi 2022.
Guverineri Kayitesi yasabye abatuye Nyanza by’umwihariko urubyiruko ndetse n’abatuye Amajyepfo muri rusange, kwitabira gusura inzu ndangamurage bakamenya inkomoko yo kwigira n’ubumwe bw’abanyarwanda, hato bitazababera inkuru mbarirano.

Yagize ati “Imibare y’abasura inzu ndangamurage mu majyepfo ntabwo baraba benshi cyane, ni nayo mpamvu twatumiye abayobozi b’uturere ngo babe bari hano kandi bazakomeza ubukangurambaga kugira ngo abasura inzu ndangamurage biyongere.”
Yakomeje avuga ko usanga urubyiruko na bamwe mu bakuze bumva itorero cyangwa ikindi mu bikorwa byo kwishakamo ibisubizo bikorwa hano mu Rwanda, ntibamenye inkomoko yabyo, ariko iyo usuye inzu ndanga murage, by’umwihariko iyo kwigira, urabisobanukirwa kurushaho.
Nyampinga w’umurage mu 2022, Ruzindana Kelia, n’umusaza Mujyambere Felexis w’imyaka 73 bavuze ko mu gihe urubyiruko rwaba rwitabiriye gusura ingoro ndangamurage, byarufasha kurushaho kumenya aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana; ndetse n’icyo rwarushaho gukora kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kwishakamo ibisubizo.
Mujyambere ati “Umwami yubaka aha twari bato ari yangaga kugirwa n’abandi abakamutuza ahatanira kwigira yishakira aho atura adatujwe. Abato bajye bagana iyi nzu bamenye inkomoko y’amateka yo kwigira.”

Intebe y’inteko y’umuco Amb. Masozera Robert, yashimye Leta y’u Rwanda ku mbaraga ishyira mu kubungabunga Ingoro ndangamurage no guharanira ko zirushaho kubakwa neza. Asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bohereza abanyeshuri muri izi ngoro, bakiga amateka y’igihugu.
Inzu ndangamurage yo kwigira yo ku Rwesero yatashywe yahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza inzu ndangamurage wizihizwa buri mwaka ku wa 18 Gicurasi. Hakozwe kandi ingendo zo gusura ibyanya nyaburanga bishobora gusurwa na bamukerarugendo ku bufatanye bw’uturere twa Kamonyi, Huye na Nyanza n’umushinga ‘Hanga ahazaza’.

Iyi nzu ndangamurage yo ku Rwesero yubatswe n’umwami Mutara III Rudahigwa ashaka kuyituramo mu 1957 akava mu yo abazungu bari baramwubakiye ariko atanga atayibayemo mu 1959. Yagiye ikorerwamo imirimo itandukanye na Leta zariho ariko iza guhindurwa inzu ndangamurage.
Kuri ubu mu Rwanda harabarirwa Ingoro ndangamurage 8 aho u Rwanda rufite intego yo kwinjiza miliyoni 800 z’amadorari y’amarika muri 2024.
Rukundo Eroge











































































































































































