Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) n’irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu bane, barimo umugore umwe, bafite magendu y’amabalo 20 y’imyenda ya caguwa. Bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Kabuguri I, mu Karere ka Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu masaha atandukanye ariko bafatwa umunsi umwe tariki ya 5 Werurwe 2021.
Yagize ati “Habanje gufatwa Niyondamya Eduard na Uwanyirigira Console bafatirwa mu isoko rya Kimisagara barimo gupakurura amabalo umunani y’imyenda ya Caguwa. Imyenda yabanje gufatanwa Uwanyirigira avuga ko atari iye ko ari iya Niyondamya ari na we ufite ububiko bwayo i Nyamirambo. Uyu na we yarafashwe atwemerera ko iyo myenda ari iye ndetse nta misoro yayo afite.”
Kuri uwo munsi nanone ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) ku bufatanye n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe Nshimiyimana Yassin na Sikubwabo Emmanuel, bafatanwe amabalo 12 nayo y’imyenda ya caguwa.
CP Kabera yagize ati “Iriya myenda yafatiwe mu rugo kwa Nshimiyimana ariko uyu akaba yari ayibikiye uwitwa Kayiranga Enock na Sikubwabo Emmanuel. Kayiranga yahise acika hafatwa Sikubwabo na Nshimiyimana.” Ubusanzwe ibalo y’imyenda ipima ibiro 45 ariko aba bo ibalo imwe irapima ibiro 90.
CP Kabera yakomeje avuga ko gufatwa kwa Sikubwabo kwaturutse ku kuba yaraje gutanga ruswa kugira ngo abapolisi barekure iyo myenda.
Ati “Kayiranga amaze gucika yaragiye ahura na Sikubwabo kuko na we yari afitemo imyenda amabalo abiri amubwira ko yaza kuganiriza abapolisi akabaha amafaranga ya ruswa kugira ngo iyo myenda irekurwe. Abapolisi bamufashe arimo kubaganiriza uko abaha iyo ruswa nyuma aza kuvuga ko na we muri iyo myenda harimo iye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakanguririye abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu kuko bunyuranyije n’amategeko ndetse ko amayeri bakoresha amaze kumenyekana, n’ikipe ibafasha kwinjiza mu Rwanda magendu yaramenyekanye.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2021 ku itariki ya 26, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bafashe uwitwa Ukwigize Daniel w’imayaka 44 na Ndayiragije Milliam w’imyaka 28. Bafatanwe magendu y’ibitege 465, ikarito irimo litiro 5 za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (USD5000).
Panorama













































































































































































