Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru biruhukije nyuma yo kuvanirwaho kwishyura inguzanyo bahawe hagendewe ku gaciro kari ku isoko k’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bahinzi bishimiye ko inguzanyo bahabwa muri gahunda yo kwagura ubuso buhinzeho icyayi batazongera kuyishyura bagendeye ku gaciro k’idolari nk’uko byari bimeze mbere.
Iyi nguzanyo abahinzi bahabwa, yatangiye ari ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese ushaka guhinga icyayi kuri hegitari imwe ariko ubu aho igeze arasaga miliyoni imwe.
Uwayihabwaga kugeza ubu yashoboraga kwishyura agera kuri 1.500.000 Frw bitewe n’uko idolari rihagaze ku isoko.
Abahinzi bari bagaragaje ko bibaremereye cyane basaba ko bajya bishyura inguzanyo bahawe, kuko bayihawe mu mafaranga y’u Rwanda ariko bagasabwa kwishyura hakurikijwe uko idorari rihagaze ku isoko.
Kuri ubu abahinzi bishimiye ko icyifuzo cyabo cyakiriwe ndetse bagiye kujya bishyura inguzanyo bahawe hatagendewe ku gaciro k’idolari.
Uku guhindura uburyo inguzanyo yishyurwagamo, byatumye n’abandi baturage batangira kwitabira ubuhinzi bw’icyayi.
Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza uyu munsi, umushinga witwa Scon wagurije abahinzi basaga 2500 agera kuri miliyari eshanu na miliyoni zisaga 600 Frw.
Muri iyi nguzanyo hakubiyemo amafaranga yo gutegura ubutaka, ingemwe z’icyayi n’ifumbire mvaruganda.
Kugeza ubu hamaze guhingwa icyayi kuri hegitari zisaga 2100 ndetse abahinzi batangira kwishyura iyo bejeje.
Inkuru dukesha RBA












































































































































































