Bamwe mu bibumbiye mu matsinda y’Amataba y’ubumwe n’ubwiyunge’ bo mu mudugudu itandukanye yo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, ahuriza hamwe imiryango y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abayirokotse, hamwe hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge no kwiteza imbere, bageze ku ntera ishimishije mu rugamba rw’iterambere.
Ibi aba baturage babitangarije itangazamakuru ubwo ryabasuraga mu cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa mu karere ka Nyaruguru, aho bakorera ibikorwa byo kwiteza imbere bagahingira hamwe bagamije kuzamurana.
Kankesha Agnes utuye mu murenge wa Ngera mu kagari ka Bunge mu mudugudu wa Jari warokotse Jeniside yakorewe Abatutsi, asobanura uko yageze mu mataba, yavuze ko mbere acyibyumva yumvaga ko bidashoboka ariko kuba mu mataba byamubereye isoko yo gukira ibikomere byo mu mutima no gutera imbere.
Ati “Aho kuba mu mataba byadukuye muri rusange yarabanje ankiza ibikomere byo ku mutima; umutima wanjye numva ari mushya kuko iminsi nyamazemo narahindutse, kandi na bagenzi banjye twarahindutse. AMI yaje muri aka kagari ifata abantu 20 barokotse Jenoside, ifata n’abandi 20 bemeye icyaha bireze, itwegeranya mu buryo umuntu yumvaga budashoboka kuko umuntu ukimara kumva ko yafunzwe agafungurwa yarishe abantu, wumvaga ari uguhura n’igikoko mu nzira ariko baduhuriza hamwe, ariko ukumva biragoye.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bakorera hamwe bakiteza imbere aho akorana na 4 mu bamuhemukite, ibikwiye kubera isomo buri umwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ntirushwa Stephen na we utuye mu murenge wa Ngera mu kagari ka Bunge mu mudugudu wa Nyanzoga, wagize uruhare muri Jeniside yakorewe Abatutsi akirega akemera icyaha, yavuze ko mbere y’uko ajya mu mataba no guhura na Kankesha yahemukiye byabaga bigoye, amutinya cyane, ariko ubu babanye neza bakorera hamwe.
Ati’ “Mbere numvaga ibi bintu ari amayeri, natangiye numva bitandyoheye ariko ubu sinkimugirira ubwoba, tubana neza dukorera hamwe. Ubu turahingirana kubera, gufungwa nari narakennye ariko ubu ndi umukungu kubera gukorera hamwe, ibyo nshishikariza n’abandi baturarwanda.”
Pasteur Kabarisa Anicet ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya AMI mu karere ka Nyaruguru yavuze ko Amataba amaze gutanga umusaruro ugaragara kandi bakomeje guharanira iterambere rirambye ariko rishingiye ku bantu bafite imitima mu gitereko.
Yagize ati “Tugera ahangaha muri terme dukoresha muri AMI, twasanze hari abantu bari ku kanunga k’urugomo no mu gikombe cy’amaganya; tubahuriza mu mataba. Abari ku kanunga baramanuka n’abari mu gikombe barazamuka kandi byatanze umusaruro ushimimishije, aho abo bari ku kanunga bari bagitsimbaraye ku byo bigishijwe bibi n’abari mu gikombe baraheranwe n’agahinda bahuye bakabana neza bagakorera hamwe bakiteza imbere. Tuzakomeza ibikorwa tugamije kubaka iterambere rirambye rishingiye ku bantu imitima yabo iri mu gitereko.”
Amataba y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Nyaruguru yatangiye mu mwaka wa 2017 mu mirenge ya Rusenge na Ngera ashinzwe na Association Modeste et Innocent (AMI), aho kuri ubu amaze kugera ku bantu 1500 mu mirenge 12 ya Nyaruguru hakaba hasigaye 2. AMI ikorera mu turere 5 mu gihugu aho ikomeje kwagura ibikorwa no mu tundi turere dutandukanye.
Rukundo Eroge










































































































































































UYISABA Pascaline
June 3, 2022 at 08:10
Ubumwe n’ubwiyunge ni bwiza, iyi nkuru irashimishije