Ku wa 30 Gicurasi 2022, i Paris mu Gihugu cy’Ubufaransa, abatangabuhamya bakomoka i Nyamagabe, ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, babwiye urukiko koPerefe Bucyibaruta yashimiye interahamwe ubwo yakoreshaga inama akabonaimpunzi zabaye nyinshi i Murambi. Ngo yabwiye abahutu bari aho avuga ngo “ujya gutwikaimbagara arabanza akayegeranya” anabasaba gusibanganya ibimenyetso.
Ni ubuhamya bufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku ishuri ry’Imyuga rya Eto Murambi, aho bukomeje gutangwa n’abatangabuhamya bamwe bifashishije ikoranabuhanga bari i Kigali mu Rwanda, abandi bakabutanga imbonankubone imbere mu rukiko.
Umutangabuhamya wo kuri iyi taliki (yavuzwe haruguru) avuga ko icyo gihe nta mazi bari bafite, nta n’ibyo kurya. Ati “ntabwo washoboraga kurenga clôture ngo ujye gushaka amazi bari barayafunze”. Avuga ko bakomeje gutakamba basaba ko bafashwa, ati “nibwo Perefe yaje ari kumwe n’abajandarume adukoresha inama atubaza icyo dushaka, tumubwira ko dushaka amazi n’ibyo kurya. Aratubwira ngo “azabikora”. Nyamara ntiyabikoze ahubwo yabonye turi benshi cyane akoresha inama ashimira interahamwe zari aho, nibwo yavuze ngo [“ndashimira abahutu bari aha, kuko ujya gutwika imbagara arayegeranya]”.
Gufatwa ku ngufu, kwimwa ibiryo, gukupirwa amazi…
Uyu mutangabuhamya yabajijwe n’Urukiko niba hari abayobozi yari azi, ati “ntabwo twahuraga ngo tuganire, ariko ubwo habaga ibirori ku ishuri tugiye kubyina nabonaga Perefe, twacaga no ku irembo rye nkamubona. Ahandi nongeye kumubona ni i Murambi”.
Yabajijwe niba hari abafashwe ku ngufu, asubiza ko umunsi baza kubarasa aribwo babikoze, ati “babikoraga ndeba rwose”. Abajijwe niba hari abantu bishwe n’umwuma cyangwa inzara, ati “byabaga kenshi. Hari abicwaga n’inzara, urwaye atanarya agapfa”. Avuga ko yiboneye bane ariko uwo yari asanzwe azi ni umwe.
Undi mutanagabuhamya w’imyaka 55 y’amavuko nawe akomoka mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka, yabwiye Urukiko ko azi Bucyibaruta kuva mbere ya 1994.
Uyu mutangabuhamya yanarangije igihano cy’imyaka 12 yakatiwe kubera ibyaha bifitanye isano na Jenoside. Yavuze ko mu babayoboraga harimo na Bucyibaruta. Ati “Kuva tariki ya 12, Jenoside yahise itangira, abatutsi batangira kujya kuri Diyoseze ya Gikongoro bavuye ahantu hanyuranye, nyuma abajandarume babajyanye ku ishuri rya ETO i Murambi”.
Akomeza avuga ko bukeye Bucyibaruta yaje kuhaza hagati ya saa tanu saa sita, aherekejwe na Capt Sebuhura na Burugumesitiri Semakwavu ndetse na greffier wa kanto witwa David Karangwa. Perefe ngo yabwiye abatutsi kwegera ikibuga cyari aho ku mashuri abakoresha inama, abizeza ko agiye kubarindira umutekano, bagomba kuguma aho, bazabarindira i Murambi.
Uyu mutangabuhamya ati “tariki ya 18 nibwo haje Karangwa David ubwo perefe yari ahavuye, bahise baca umuyoboro w’amazi abari aho batangira kwicwa n’inyota n’inzara”. Akomeza agira ati “Perefe yemereye impunzi umuceri ariko wageze kuri bariyeri ya Kabeza, Havuga awukura mu modoka avuga ko uzajya ugaburirwa interahamwe zakoze neza (kwica benshi)”.
Bijejwe kurindwa baricwa
Tariki ya 20 Mata 1994, nk’uko uyu mutangabuhamya abyivugira, ngo Perefe yongeye kubaha amabwiriza yo kuba maso kuri bariyeri. Ati “ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri, haje Prefet Bukibaruta na Sebuhura n’abajandarume benshi, batunyuraho kuri bariyeri, aratubwira [Perefe] ngo ‘mukumire ntihagire ubanyurayo, hatagira inyenzi yinjiza imbunda mu mpunzi kuko zageze i Butare”.
Ngo binjiye mu kigo bababwira ko babazaniye abajandarume bo kubarinda, ariko Sebuhura abasaba gutanga ikintu cyose cyafatwa nk’intwaro kugeza ku cyuma cyo guhata ibirayi.
Yagize ati “Bucyibaruta amaze kuhava muri iryo joro, abajandarume bagose ikigo cyose, impunzi zizera ko bagiye kuzirinda. Mu rucyerera nka saa cyenda nibwo hakoreshejwe imbunda zirarasa cyane, mu kigo umuriro uraka. Haje imodoka nyinshi zipakiye interahamwe ziragota hose, bararasa nk’amasaha 2, impunzi zirwanaho zirananirwa, abari bazima bagerageza gusimbuka ibipangu biruka. Interahamwe zagose ikigo zigenda zibatema umugenda”.
Perefe Bucyibaruta agarutse kureba niba barangije akazi, ngo yasize abwiye Superefe Havuga gusibanganya ibimenyetso, ati “bagire vuba Abafaransa batarahagera, boze ibikuta byose amaraso yagiyeho banakorope hose”. Avuga ko babikoze, nyuma Abafaransa baraje, Perefe ni nawe waje kubereka aho bagomba kuba, abwira abaturage ko abo bazungu baje kubatabara.
Abajijwe niba yaragiye mu bitero byo kwica Abatutsi cyangwa se akajya kuri bariyeri, yavuze ko icyaha yemeye ari icyo kujya kuri bariyeri, kandi ko n’umutima we wamuciraga urubanza agasaba imbabazi. Abajijwe igihe yabonye Bucyibaruta bwa mbere, ati “Namubonye akoresha inama abaturage aho bita CIPEP, kandi atari aha gusa kuko hari izindi nama nyinshi namubonagamo”.
Abajijwe uko yabonaga Bucyibaruta, yasubije ati “Yari umuntu ucishije make, ariko twayobewe uko yahindutse akihakana intama ze bakazibaga. Ni yo mpamvu mpamya ko ari we wabatanze, kuko iyo atababuza guhunga benshi muri bo bari kurokoka.” Yabajijwe uwayoboraga interahamwe za Gikongoro, ati “yakoraga muri Electrogaz bamwitaga Alphonse, ariko uyu yari akuriwe na Havuga”.
Kuri uyu wa mbere Bucyibaruta yaje mu rukiko aherekejwe n’abana ba Ngenzi Octavien, wahoze ari Burugumesitiri wa Kabarondo nawe wakatiwe burundu n’Urukiko rwa rubanda rw’I Paris. Bucyibaruta yigeze kuba Perefe wa Kibungo mu gihe Ngenzi uwo yayoboraga komini kabarondo.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































