Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame asaba urubyiruko rw’Afurika kutabera abandi umutwaro

Raoul Nshungu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko urubyiruko rw’Afurika rukwiye guhaguruka rukihesha agaciro rugahesha n’ibihugu byarwo aho gutegereza ibiva hanze ari nabyo bituma babera abandi umutwaro. Yabigarutseho ku wa 25 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga amasomo y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (ASG).

Ni umuhango witabiriwe n’abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14, baziga muri iri shuri, abarimu bazabigisha n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

Abo banyeshuri ni abo mu bihugu birimo u Rwanda, Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y’Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

Perezida Paul Kagame yatangiye avuga uko gushing iri shrui byatangiye ari igitekerezo ariko bishingiye kukwimenya no gushaka uko Afurika yajya imbere.

Umukuru w’Igihugu agira ati “Urugendo rwatangiriye mu kugerageza kumva abo turi bo, aho duturuka, amahirwe ahari, imbogamizi n’icyo twakora nk’Umugabane, kugira ngo tubashe kujya imbere, tugere aho dukeneye kuba.”

Perezida Kagame avuga ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye gusuzuma ibyo abari imbere yarwo bakoze, rukareba aho babikoze nabi, kugira ngo rukuremo amasomo y’uko rwazamura uyu mugabane.

Agira ati “Ahari dukeneye gukora byinshi byo kwisuzuma ariko urebye ku bakiri bato ari na bo hazaza hacu, no kureba niba hari icyabakorerwa kugira ngo bakore ibintu neza kurusha uko twabikoze, kugira ngo babashe gutsinda izo mbogamizi.”

Icyo yabasabye ko gikwiye kubaranga ni ugufata inshingano birinda kurebera, kuko nta wundi uzubahisha umugabane wa Afurika mu gihe babyigurutsa.

Ati: “Mwiheshe agaciro, mugaheshe igihugu cyanyu n’abaturage banyu. Ntimushobora kwitega ko Isi izubaha Afurika mu gihe mutubaha uruhare rwanyu kuri yo. Ntimukabere abandi umutwaro kurusha uko mwe muwibera.”

Akomeza abwira uru rubyiruko ko bakwiye guhaguruka kandi biteguye kubyara umusaruro Afurika ibatezeho.

Agira ati: “Ntimukabe indorerezi ahubwo muhore mwiteguye kujya hanze mukayobora kubera ko muri abo Afurika ikeneye uyu munsi. Ku Isi yose ubukungu burahinduka, ikoranabuhanga riratera imbere, kandi Afurika ntiyakwihanganira gukomeza gusigara inyuma iteka ryose.”

Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yashimiye Perezida Kagame, avuga ko ari umwe mu bo afata nk’icyitegererezo mu miyoborere ye.

Ati “Nari mfite abo mfata nk’icyitegererezo kugira ngo mbe umuyobozi. Umwe muri bo, ni Perezida Kagame, undi twegeranye ni uwo nasimbuye, Minisitiri w’Intebe Meles Zenawi.”

Iri shuri rihuza inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’amashuri makuru, mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubufatanye ryafunguye imiryango mu Kwakira 2023 nibwo ryafunguye amarembo i Kigali, rikaba ritanga amasomo agamije guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane wa Afurika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities