Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame Asanga Afurika Ishobora Kwikemurira Imbogamizi

Perezida Paul Kagame yavuze ko  Afurika idakwiye kugira uwo iharira inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano wayo kuko nta mbogamizi abayituye  badafitiye ubushobozi bwo gukemura.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka (Land Forces Commanders Symposium), yahurije abaturutse mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika n’ahandi.

Kagame yibukije ko ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye nabyo ishoboye kubyikemurira idategereje abavuye ahandi.

Ati: “Afurika iracyagaragaramo intambara nyinshi kurusha ahandi hose ku Isi. Kugira ngo bikemuke, bisaba ubufatanye ku mugabane n’imikorere ihuriweho. Ntidukwiye gutegereza ko abandi bafata inshingano z’umutekano wa Afurika. Nta mbogamizi n’imwe duhura nayo tudafitiye ubushobozi bwo gukemura.”

Gusa avuga ko kugira ngo bishoboke, icyangombwa ari imikoranire.

Asanga iyo nama ari kimwe mu byerekana ubufatanye,  ukwiyemeza, kunga ubumwe, imikoranire inoze, kureba amahirwe ahari.  kwishakamo ubushobozi hagamijwe amahoro no gushakira umuti ibibazo by’umutekano muri Afurika.

Perezida Paul Kagame avuga ko ingabo zirwanira ku butaka zikwiye kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, cyane ko ari zo za imbere zoherezwa ku rugamba zikanaruvaho nyuma y’izindi.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda  zirwanira k’ubutaka Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye ibihugu byitabiriye iyi nama, nawe avuga ko bigaragaza umuhate wawp  mu guharanira imikoranire n’ubufatanye bya gisirikare.

Ni inama izamara iminsi ibiri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cya FIFA Series 2026, irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera mu Rwanda, kiba igikombe cya...

Ibitekerezo

By Aggie Asiimwe Konde Director, Communications, Innovations, External Engagements and Advocacy at AGRA Why the next wave of competitive advantage in African markets will be...

Inkuru nyamukuru

Our Reporter Fintech firm Avenews joins fresh produce consortium to close Kenya’s agri-financing gap, targeting 10 million livelihoods. Nairobi, Kenya, 30th March 2026; Avenews, an agri-fintech...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ari i Bangui muri Centrafrique mu irahira rya Faustin Archange Touadéra uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu. Dr. Nsengiyumva yahagarariye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities