Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, yagarutse ku bihano biherutse gufatirwa abasikare bakuru mu ngabo z’igihugu RDF, aho yavuze ko nta bihano ibyari byose bishobora kuzitesha agaciro.
Yagize ati: “Ingabo zahoze ari RPA zagize uruhare mu guhagarika Jenoside. Imyitwarire n’imico biranga ingabo z’u Rwanda uyu munsi, byavuye muri ibyo bihe bikomeye, ni nabyo biyobora imyitwarire n’ibikorwa zikorera hanze mu butumwa bwo kugarura amahoro, kandi zikaba zubahwa aho zijya hose. Mubyukuri rero, nta bihano cyangwa ibitutsi bishobora gutesha agaciro, n’ubunyangamugayo by’ingabo n’inzego z’umutekano zacu kuko ziri muzishoboye ahantu ahariho hose.”
Ikibazo k’ibi bihano kandi gifitanye isano n’intambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Dekokarasi ya Congo, aho aba basirikare bashinjwa kugira uruhare mu gufasha umutwe wa AFC/M23 mu bikorwa byayo, aho amahanga ahera asaba u Rwanda gukuraho ubwirinzi rwashizeho. Perezida Kagame akavuga ko batapfa kurebera gutyo gusa mu gihe hari igishaka guhungabanya umutekano warwo, aho yakoresheje urugero rw’umuhinzi.
Ati: “Tekereza nk’umuhinzi ubona umurima we ufashwe n’inkongi y’umuriro. Mu ntangiriro umuri uba ukiri muke hanyuma abaturanyi bagatekereza ko ibyo bitabareba, abandi bakavuga ko wenda umuyaga uri buhindure icyerekezo maze ukizimya. Ariko hari umuntu watwitse iyo nkongi uhora uyikongeza, uwo muriro ugakomeza wambuka ufata umurima, ufata umugi n’ahandi. Aho niho abantu batangira kwirukanka n’utudobo n’amazi bagiye kuzimya. Abanyafurika bagomba gusobanukirwa ko kurebera urwango n’amacakubiri ucecetse ari ibintu bibi cyane.”
Pereze Kagame yavuze ko ubumwe bw’abanyarwanda aribwo butuma bagera kubyo bashaka, agasaba ubufatanye n’amahanga mu kurwanya ubuhezanguni bwakwangiza igihugu.
Yaguze ati: “Ikitubeshaho rero nk’abanyarwanda n’ubumwe bwacu no kuba twemera ko nk’andi mahanga yose dufite uburenganzira bwo kubaho mu mutekano, dufite agaciro kandi tubanye mu mahoro n’abaturanyi bacu bose. Icyo dusaba n’uko abafatanyabikorwa bifatanya natwe tukarwanya ubuheza nguni, aho guhanira u Rwanda ko rwirwanaho.”
Muri iki gihe u Rwanda n’Isi biri kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyumweru cyo kwibuka cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri kibaba kizamara iminsi 7, kikazakurikirwa n’indi minsi 100 nayo ikorwamo ibikorwa byo kwibuka bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko ibihano bifatirwa ingabo z’u Rwanda bitazazica intege




















































































































































































