Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yavuze ko kwakira ibikorwa byo ku rwego rw’Isi bizamura Iterambere ry’igihugu

Raoul Nshungu

Perezida Kagame agaragaza uburyo umukino w’igare wahinduye ubuzima muri Afurika ndetse anagaragaza uburyo nk’igihugu kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi bigira uruhare rutaziguye mu Iterambere no kwiyongera ku bukungu bw’igihugu.

Perezida Kagame yabigarutse ho i Kigali ku wa 25 Nzeri 2025 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), Iyi nama yabaye mu gihe i Kigali hari hakinwa Shampiyona y’Isi y’Amagare, bwa mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu 108 bihatanye muri Shampiyona y’Isi y’Amagare harimo umubare munini w’abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga. Agira ati “Afurika yonyine ifite ibihugu 36, bituma igira umubare munini w’ibyitabiriye mu mateka yayo. Twishimiye abakinnyi n’abafana bavuye hafi na kure kugira ngo babe bari hano.’’

Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika igare ryinjije impinduka mu buzima bw’abaturage ndetse n’u Rwanda rudasigaye. Agira ati “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu guteza imbere umukino w’amagare nka siporo. Ndashimira abafatanyabikorwa bakoranye natwe mu kubikora. Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda rimwe mu masiganwa ari ku isonga muri Afurika ndetse byashyize ifatizo ku iterambere ry’umukino.”

Aha yongera ho ko siporo yabaye umuyoboro w’iterambere, ndetse itanga n’amahirwe atandukanye. Umukuru w’igihugu akomeza ati “Kwakira ibikorwa biri ku rwego rw’Isi byihutisha iterambere, ndetse bigakuba inyungu ibivamo.’’

Perezida Kagame ashima ubuyobozi bwa UCI kubwo guhitamo u Rwanda kugira ngo rwakire iyi nama ya 194 ndetse na Shampiyona y’isi yo mu muhanda.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yatangaje ko yanyuzwe n’uko Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 n’inama yayo ya 194 bibereye bwa mbere muri Afurika ndetse ko ibihugu byose bishimira Perezida Paul Kagame banakomoza ku rwibutso basigiwe n’iri rushanwa mu Rwanda.

Agira ati “Ntituzigera twibagirwa ibihe twagiriye mu gihugu cyawe cyiza.” Inteko Rusange ya UCI yabereye i Kigali yanditse amateka yo kuba iya kabiri yitabiriwe n’ibihugu byinshi [132], nyuma y’iyabereye i Glasgow [yitabiriwe na 151] muri Ecosse mu 2023.

Shampiyona y’Isi y’Amagare irabera mu Rwanda hagati ya tariki 21-28 Nzeri 2025, ni shampiyona yatangiye gukinwa mu mwaka w’i 1921 itangira ikinwa n’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cy’abagabogusa. Nyuma y’imyaka itandatu mu 1927 nibwo Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare mu muhanda yatangiye mu buryo bw’ababigize umwuga, kugeza aho u Rwanda rugiye ruyakira.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cya FIFA Series 2026, irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera mu Rwanda, kiba igikombe cya...

Ibitekerezo

By Aggie Asiimwe Konde Director, Communications, Innovations, External Engagements and Advocacy at AGRA Why the next wave of competitive advantage in African markets will be...

Inkuru nyamukuru

Our Reporter Fintech firm Avenews joins fresh produce consortium to close Kenya’s agri-financing gap, targeting 10 million livelihoods. Nairobi, Kenya, 30th March 2026; Avenews, an agri-fintech...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ari i Bangui muri Centrafrique mu irahira rya Faustin Archange Touadéra uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu. Dr. Nsengiyumva yahagarariye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities