Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame Yibaza Impamvu Afurika Idatera Imbere Mu Gihe Abandi Bakataje

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abatuye Afurika ko nibadakora ngo bave mu bukene, ntawe uzabibakorera.

Yibaza impamvu kuva ubukoloni bwahagarikwa mu myaka irenga 60 ishize, Abanyafurika n’Abanyarwanda muri rusange baba bagikennye bategereje inkunga y’imiryango itegamiye kuri Leta.

Yaraye ahaye ikiganiro abitabiriye Ihuriro rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri avuga ko nta muntu wasabirije ngo bimukize.

Kagame  yashakaga kubabwira ko igikwiye ari ukureba niba ubukene ari ikintu abantu bagomba kumenyera, bakabana nacyo(entitled) cyangwa se bagakora bagakira nk’uko n’andi mahanga yakize.

Ati: “Nimumbwire mu bice by’isi byose muzi, mumpe urugero rw’igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya Leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntacyo bimuteyeho isoni. Kandi n’uwo usaba ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura! Ibyo abayobozi twicaye hano tubyumva gute? Tubisobanura gute? Icyo kibazo tugakora tugishakira umuti n’ibi byose tuvuga, dukora cyangwa tuganira bikaba amagambo gusa.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.

Kuri we, iki ni ikibazo kigomba gushakirwa umuti byanze bikunze kuko niba abantu bahora bavuga ko bashaka kubaho neza, bashaka gutera imbere, ni ngombwa ko babiharanira.

Ni ibintu avuga ko bigomba gukorerwa, umuntu agaharanira ko uko ibintu byahoze mu myaka 50, 60, 70 kuzamura, bihinduka.

Ati: “Niba ari byo, bikorere kandi birashoboka, wabigeraho. Ariko umuntu yibaza impamvu nyuma y’imyaka 50, twaba tukiri aho dusabiriza”.

Indi ngingo yagarutseho ni ibyerekeye amasezerano u Rwanda rusinyana na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo akemeza ko ari mo uburiganya.

Ati: “Ibyo by’amasezerano birimo uburiganya bwinshi. Ibyo dukora, tuvuga,  uko  tubana n’abandi kandi turwana n’abandi kandi twaciye umurongo kera. Ni ukuvuga ngo igihugungabanya u Rwanda cyo ntabwo twacyihanganira.”

Avuga ko Abanyarwanda biyemeje kubaho byanze bikunze ndetse bibaye ngombwa babipfira kugira ngo abasigaye babeho neza.

Avuga ko abantu bagomba kumva ko kubaho kwabo ari inshingano n’uburenganzira byabo, bakareka guhora bateze amaso abandi bibwira ko abo  ari bo bazabashakira amaramuko.

Mbere y o kugeza ijambo ku bari aho, hari abandi bayobozi batanze ibiganiro, bagaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda bushingiye no kuri Ndi Umunyarwanda nk’igitekerezo-ngenga kiranga ubuzima bw’Abanyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kwandika amateka yegukana igikombe cya FIFA Series 2026, irushanwa mpuzamahanga rimaze iminsi ribera mu Rwanda, kiba igikombe cya...

Ibitekerezo

By Aggie Asiimwe Konde Director, Communications, Innovations, External Engagements and Advocacy at AGRA Why the next wave of competitive advantage in African markets will be...

Inkuru nyamukuru

Our Reporter Fintech firm Avenews joins fresh produce consortium to close Kenya’s agri-financing gap, targeting 10 million livelihoods. Nairobi, Kenya, 30th March 2026; Avenews, an agri-fintech...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ari i Bangui muri Centrafrique mu irahira rya Faustin Archange Touadéra uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu. Dr. Nsengiyumva yahagarariye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities