Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Perezida Ndayishimiye Agiye Kuyobora Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Évariste Ndayishimiye usanzwe uyobora Uburundi yaraye afashe ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, akazuzuza izo nshingano mu mwaka umwe.

Uburundi busimbuye Angola, bukazakurikirwa na Ghana hakurikijwe uko inyunguti z’ibihugu zikurikirana.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Gashyantare, 2026 nibwo umuhango wo guhererekanye ububasha hagati y’uwo asimbuye ari we Lorenco wabereye ku kicaro cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe kiri Addis Ababa muri Ethiopia.

Hari mu nama ya 39 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Kuba Uburundi bwabaho, Evariste Ndayishimiye niwe utorewe kuyobora Afurika yunze ubumwe.

Hagati aho, Uburundi buzaba bwungirijwe na Ghana na Tanzania, Accra ikazaba iri ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere n’aho Dodoma ikaba ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri.

Ubwo yamuhaga ikaze, Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço yabwiye bagenzi be ko itorwa rya Ndayishimiye ryabaye ku bwumvikane busesuye “bigaragaza ukwemera dusangiye ko, mu mezi cumi n’abiri ari imbere.”

Yamwise umunyapolitiki w’inararibonye, ugiye kuyobora Afurika yunze ubumwe, akagira imico myiza n’indangagaciro.

Ati: “Ibi biduha icyizere ko muzaharanira kurinda no guteza imbere inyungu dusangiye, mwifashishije ubwenge n’ubupfura bibaranga.”

Yavuze ko kandi intego ze zikwiriye kuyoborwa n’amahame y’ubumwe, ubufatanye, amahoro, ituze n’iterambere.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ahawe inshingano ziremereye ‘atatekerezaga.

Ati: “Nagize ibyiyumvo, nibaza nti ‘Ndi nde wo kuyobora Afurika yose mu gihe cy’umwaka?’ Kubera Imana impa imbaraga, nzabishobora kubera ko niyo itoranya abakomeye kandi ikomeza abo yatoranyije.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf ukomoka muri Djibouti yavuze ko uyu mwaka Afurika yunze ubumwe izaharanira gukwirakwiza amazi meza no kwimakaza isuku n’isukura mu baturage ba Afurika.

Bimwe mubyo Ndayishimiye azagira uruhare mu guha umurongo ni ibibazo by’umutekano muri Afurika kuva mu gace ka Sahel kugera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho igihugu cye cyohereje ingabo.

Kuri iyi ngingo, amahanga ategereje kuzareba uko u Burundi buzitwara mu guhuza impande zihanganye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities