Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Perezida Ndayisimiye Yavuze ku Bitero Byagabwe ku Burundi

Ndayishimiye yavuze ku biturika bya bereye mu gihugu

Inkongi y’umuriro mu kigo cya gisirikare cya Musaga i Bujumbura yasize impungenge n’ibyago ku baturage. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko hari abaturage n’abasirikare bagize ibyago nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’intwaro buri mu kigo cya gisirikare cya Musaga, giherereye mu mujyi wa Bujumbura.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Ndayishimiye yihanganishije abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, agira ati: “Nihanganishije abagize ibyago biturutse ku muriro wadutse mu bubiko bumwe bw’ikigo cya gisirikare kiri muri zone Musaga. Duhumurije Abarundi bose.”

Yakomeje agaragaza ko inzego z’umutekano n’izindi zishinzwe ubutabazi zahise zitangira akazi ko guhosha umuriro no gusubiza ibintu mu buryo, mu rwego rwo gukumira ko ikibazo cyakomeza gukwira.

Iyi nkongi yagaragaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, ahagana saa moya, itangira kugaragara nk’umuriro ukomeye wakurikiwe n’iturika ry’ibisasu byinshi byari muri icyo kigo. Uru rusaku rwakomeje kumvikana mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura mu gihe kirenga amasaha abiri, rutera ubwoba bukomeye mu baturage.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Gaspard Baratuza, yatangaje ko inkomoko y’iyo nkongi ishobora kuba ari ikibazo cy’amashanyarazi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “umuriro wari wadutse mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare mu kigo cya gisirikare kiri ku Musaga watumye humvikana ibisasu bituragurika mu mujyi wa Bujumbura ubu usa n’uwamaze kuzima”, aho yanasabye abaturage gukomeza gutaha mu ngo zabo mu ituze.

Nubwo ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko ari ikibazo cy’amashanyarazi, amakuru atandukanye ava mu nzego zimwe z’umutekano avuga ko hashobora kuba harabaye igitero cyifashishije indege zitagira abapilote (drone), kikaba aricyo cyaba cyarateye iyo nkongi.

Amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko muri icyo kigo hashobora kuba harahiye intwaro nyinshi n’amasasu, ndetse hakaba harimo n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo na drone.

Ku bijyanye n’ingaruka ku bantu, haravugwa ko hari ababa bahasize ubuzima n’abakomeretse, ariko umubare nyawo wabo ukaba utaratangazwa n’inzego zibishinzwe. Hari kandi amakuru avuga ko no muri gereza ya Mpimba iherereye i Bujumbura hashobora kuba hapfiriye abagororwa bamwe, bitewe n’iturika ry’ibisasu, nubwo ibi bitaremezwa ku mugaragaro.

Ibi byabaye byateje impagarara mu mujyi wa Bujumbura, aho abaturage bagize ubwoba bwinshi, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane neza icyateye iyi nkongi n’ingaruka zayo zose.

Ndayishimiye yavuze ku biturika bya bereye mu gihugu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities