Perezida wa Tchad Gen. Mahamat Idriss Deby Itno yashimye mugenzi we w’u Rwanda nk’inshuti ikomeje kuba hafi igihugu cye mu nzira yo kubaka ituze n’amahoro arambye, ndetse n’iterambere nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Idriss Deby Itno.
Umukuru w’akanama ka gisirikare kayoboye inzibacyuho muri Tchad akaba na Perezida w’icyo gihugu, Gen. Mahamat Idris Deby Itno yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kigali, Perezida Mahamat yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, ahava akomereza mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro.
Mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma Gen. Mahamat Idris Deby Itno yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda ndetse hanaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Bagiranye ibiganiro mu muhezo, byamaze isaha irenga, banayobora umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye rusange hagati y’ibihugu byombi.
Aha Perezida Gen. Mahamat Idris Deby Itno akaba yagaragaje mugenzi we Paul Kagame nk’umuyobozi w’intangarugero ashimangira ko Tchad yifuza kwigira ku Rwanda.
Yagize ati “Uyu munsi turabona u Rwanda nk’igihugu cyiza cyibaye intangarugero ku Isi mu myaka mike ishize. Ibihugu byacu byombi bisangiye byinshi nk’umuco n’ibindi. Tchad izunguka byinshi muri iki gihe irimo kwigira ku Rwanda tunagushimira Nyakubahwa Perezida imiyoborere yawe myiza. Nyakubahwa Perezida turifuza kwigira ku Rwanda kandi ndifuza kugushimira ku miyoborere yawe myiza ku rwego rwa Afurika yose haba mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ayatugejeje ku isoko rusange rya Afurika.”
Gen. Mahamat Idris Deby Itno yagaragaje Perezida Kagame nk’inshuti ikomeye yabaye hafi Tchad nyuma y’urupfu rw’uwari perezida w’icyo gihugu Idriss Deby Itno rwabaye muri Mata umwaka ushize wa 2021.
“Ni ngombwa kuzirikana ko u Rwanda rutahwemye kutuba hafi mu bihe bigoye by’umwihariko mu gihe Boko Haram yari itwugarije ndetse no mu bihe bigoye mu kwezi kwa kane Umwaka ushize. Niba igihugu cyacu kiri mu nzira ikwiye igana ku mahoro n’ituze ni umwanya wo gushimira inshuti n’abavandimwe baturi hafi kandi nawe Nyakubahwa Perezida uri umwe muri izo nshuti zikomeye, turabigushimiye.”
Perezida Kagame nawe yijeje ubufatanye mugenzi we wa Tchad, ashimangira ko gukorera hamwe ari igisubizo kirambye ku mbogamizi zihari.
“Unyemerere nkoreshe uyu mwanya ngushimire wowe Nyakubahwa Perezida ndetse n’igihugu cyawe ku mbaraga mukomeje gushyira mu kubaka ituze n’umutekano mu gihugu cyanyu cya Tchad. Ubunararibonye bwacu nk’abanyarwanda bwatweretse ko ubwiyunge ari urugendo rudaheza n’umwe. Amasezerano rusange y’ubufatanye asinywe uyu munsi ni amahirwe yo gukomeza gusangira amasomo nk’ayo ku mpande zombi.”
“Iki ni igihe nyacyo cyo gushimangira imibanire yacu tukarushaho mu nzego dufitemo inyungu twembi. Icyorezo cya COVID19 cyasubije inyuma intambwe twari tugezeho kandi dukomeje kubona ihungabana ry’ituze n’umutekano ku mugabane wacu. Byinshi rero birihutirwa kuri twese. Tugomba guhuriza hamwe imbaraga za buri wese tugahangana n’ibyo bibazo twese hamwe dufatanyije. Ni muri urwo rwego niba ubinyemereye nyakubahwa Perezida u Rwanda rwiteguye gufatanya kurushaho na Tchad.”
Perezida Mahamat Idris Deby Itno yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira abaruruhukiyemo basaga ibihumbi 250 bazize jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko Gen. Mahamat Idris Deby Itno agirana ibiganiro n’abanyeshuri babarirwa mu 1000 bo mu gihugu cye biga mu mashuri makuru na za Kaminuza zitandukanye hano mu Rwanda.
Panorama












































































































































































