Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi irizeza abanyarwanda umutekano usesuye muri iyi minsi mikuru isoza umwaka

Buri mpera z’umwaka haba hari iminsi mikuru ikomeye abanyarwanda, ndetse n’abatuye Isi muri rusange, bizihiza. Tariki ya 25 Ukuboza abakristo bemera Yesu/Yezu bizihiza isabukuru ye y’amavuko nk’umwana w’Imana n’umukiza, ni mugihe tariki ya mbere Mutarama uba ari umunsi wo gutangira umwaka mushya hasozwa undi.

Iyi minsi yombi abantu bayizihiza mu buryo butandukanye, aho baba bishimira ko barangije umwaka bagiye gutangira undi mushya. Hari abashimira Imana ko urangiye bawurangije amahoro, ku rundi ruhande bagasaba Imana ngo umwaka mushya bazawusoze amahoro.

Hari abandi abantu bikinga muri ibyo byishimo bagakora ibyaha, hakaba n’abishima bakarenza urugero bagakora ibinyuranyije n’amategeko bihungabanya umutekano ku buryo ibyari ibyishimo bihinduka amarira n’agahinda. Twavuga abanywa inzoga zikabije bagakora impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu zikanangiza ibintu. Hakunda kugaragagara kandi ibikorwa bitandukanye bibangamira ituze n’umudendezo w’abaturage nk’urusaku, ubujura n’ibindi bitandukanye.

Aha niho ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhera buhumuriza abaturarwanda bukabizeza ko muri iyi minsi mikuru bagomba kuzayishimira uko bashoboye kandi batekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko nk’ibisanzwe umutekano w’abanyarwanda ugomba kuba nta makemwa. Avuga ko muri iyi minsi mikuru abapolisi biteguye kandi bazaba bakorana n’abaturage n’izindi nzego.

Yagize ati:  “Turimo gukorana n’abaturage n’izindi nzego kugira ngo iminsi mikuru isoza umwaka izagende neza, turasaba buri muturarwanda kuba ijisho rya mugenzi we batangira amakuru ku gihe, buri muntu agaha mugenzi we amahoro.”

CP Kabera yasabaye abantu kwishimira iminsi mikuru ariko badakora ibyaha, yagarutse kuri bamwe mu bakristo barara mu nsengero bagateza urusaku ndetse na bamwe mu bantu bashora abana mu byaha.

Ati:  “Ntabwo tubuza abantu kujya gusenga ngo bashimire Imana ko basoje umwaka amahoro banasaba ko batangira undi amahoro, ariko hari abarengera bagateza urusaku. Hari n’abaha abana  inzoga n’ibindi biyobyabwenge, turasaba abantu kubyirinda kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi yanagarutse ku bantu bava mu rugo bose bakajya mu birori, bigaha icyuho ababa barekereje ngo bajye kwiba, yagiriye inama abantu kujya bagira abasigara mu rugo.

Polisi y’u Rwanda kandi yanijeje abantu ko umutekano wo mu muhanda ugomba kuzubahirizwa nk’uko Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru 33 iri muri gahunda ya Gerayo Amahoro ikangurira abantu umutekano wo mu muhanda.

Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko umutekano uzaba witaweho hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati:  “Ni ibihe bidasazwe kuko abantu bazaba babaye benshi mu muhanda, natwe tuzashyiramo abapolisi benshi. Si muri Kigali gusa ahubwo ni mu gihugu hose ku mihanda minini.”

CP Mujiji avuga ko ku bufatanye n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi bigiye hamwe uburyo hatazaba umuvundo mu bigo abagenzi bategeramo imodoka.

Ati:  “Mu minsi ishize abanyeshuri bari benshi bajya mu biruhuko, uburyo twakemuye ikibazo cy’ingendo zabo ni nako tuzabigenza ku bantu bazaba bajya mu minsi mikuru. Turimo gukorana n’abayobozi b’ibigo bitwaraba abagenzi ndetse n’ikigo ngenzura mikorere (RURA).”

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuzarangwa n’ubufatanye nk’uko bisanzwe, bagira ikibazo bakaba bahamagara kuri telefoni zikurikira: 112, 0788311155, 113, 0788311110.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities