Connect with us

Hi, what are you looking for?

Basketball

Rayon sport yabonye umutoza wungirije

Panorama Sports

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi arimo Vital’O FC.

Mu Ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025 ni bwo iyikipe yatangaje Harouna Ferouz  nk’umutoza wungirije ku masezerano y’umwaka umwe.

Rayon Sports nta mutoza wungirije yari ifite nyuma y’uko Umunya-Tunisia, Azouz Lotfi, wazanywe n’Umutoza Mukuru Afahmia Lotfi, nta byangombwa byemewe afite.

Amakipe azakina amarushanwa ya CAF mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yasabwe kuba afite umutoza wungirije ufite Licence A y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika.

Ubwo Afahmia Lotfi yari avuye mu biruhuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports yasabwe kuzana umutoza wungirije utarengeje umushahara wa 2000 by’amadolari y’Amerika.

Byarangiye abuza umutoza wungirije ufite ibyangombwa byuzuye ushobora kwemera ayo mafaranga, azana Azouz Lotfi ufite Licence B ya CAF.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bufata icyemezo cyo gushaka undi mutoza mushya wungirije Azouz Lotfi ntahabwe akazi.

Haruna uherutse muri Vital’O FC yatoje andi makipe arimo Burundi Sport Dynamik na Flambeau du Centre z’iwabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities