Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Mata 2026 ari umunsi w’ikiruhuko ku gihugu hose, mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu yabonye itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi 2026.
Iki cyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Umurimo, igaragaza ko ari ikiruhuko gihemberwa abakozi bose, kigamije guha abaturage umwanya wo kwizihiza iyo ntsinzi nk’igikorwa cy’ingenzi ku gihugu.
Ikipe y’igihugu ya DRC, izwi ku izina rya Les Léopards, yageze kuri iyo ntsinzi itsinze Jamaica igitego 1-0 mu mukino wa kamarampaka wabereye muri Mexique. Ni umukino wari ukomeye, aho igitego rukumbi cyabonetse mu minota y’inyongera, gitsinzwe na myugariro Axel Tuanzebe ku munota wa 100.
Tuanzebe usanzwe akinira ikipe ya Burnley mu Bwongereza, ni we wabaye intwari (Man of the match) y’umukino, atuma igihugu cye cyongera kugaragara mu marushanwa akomeye ku Isi nyuma y’imyaka myinshi.
Itangazo rya Minisiteri y’Umurimo ryashyizweho umukono na Ferdinand Massamba, risobanura ko iki kiruhuko kiri mu murongo w’ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo guteza imbere ubumwe n’ishema by’Abanye-Congo binyuze mu mikino.
DRC yaherukaga kwitabira Igikombe cy’Isi mu 1974, icyo gihe ikaba yaritwaga Zaïre. Ubu ikaba yongeye kubona ayo mahirwe nyuma y’imyaka isaga 52.
Mu mikino y’Igikombe cy’Isi izatangira muri Kamena 2026, izabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique, DRC ikazakina iri mu itsinda rya K hamwe na Portugal, Uzbekistan na Colombia.
Iyi ntsinzi yakiriwe n’ibyishimo byinshi mu gihugu hose, aho abaturage biteze ko ikipe yabo izitwara neza kuri uru rwego mpuzamahanga.

Muri RDC hatanzwe konji mu gihugu cyose mu rwego rwo kwishimira insinzi yo kwitabira gikombe cy’isi 2026













































































































































































