Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) burasaba itsinda ry’abasirikare rishinzwe kugenzura imipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije (EJVM) gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.
Mu itangazo ubuyobozi bwa RDF bwashyize ahagaragara, buvuga ko ku wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, hagati ya saa 9:59 na saa 10:20 za mu gitondo, ibisasu byo mu bwoko bwa roketi by’ingabo za FARDC byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, ihana imbibi n’Umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera, bikomeretsa abaturage benshi ndetse byangiza n’ibintu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Col. Ronald Rwivanga yagize ati: “Muri ako Karere, ibikorwa birakomeje nk’uko bisanzwe, kandi umutekano urizewe. Abakomeretse barimo kuvurwa, ndetse abayobozi barimo gusuzuma ingano y’ibyangiritse. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) burasaba ko hakorwa iperereza ryihutirwa na EJVM, kandi abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda barasaba bagenzi babo bo muri DRC gusuzuma iby’iki kibazo.”
Umuturage uri mu Kinigi wavuganye n’Umunyamakuru Maisha Patrick, yemeje iby’iturika ry’ibi bisasu, na we avuga ko byavuye muri Congo.
Ati “Byari bikomeye cyane. Kimwe kinjiye muri butike, ikindi cyaguye hafi y’inyubako y’Umurenge wa Kinigi.”
Uyu muturage yavuze ko ibyo bisasu byatumye imodoka zikorera ingendo muri kariya gace ka Kinigi zivuye i Musanze zimara umwanya zitajyayo.
Hakurya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari imirwano ikomeye ishyamiranyije ingabo za MONUSCO, iza FARDC n’inyeshyamba za M23.
Panorama









































































































































































