Abaturage batuye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu baratangaza ko biteze impinduka zikomeye mu bukungu zizashingira ku cyumba cya Rubavu cyatangiye kubakwa muri uyu murenge aho bizeye kuzarushaho kungukira byinshi mu buhahirane basanzwe bagirana n’ibice bitandukanye by’u Rwanda ndetse n’ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikora ku kiyaga cya Kivu.
Bizimungu Innocent usanzwe akorera kuri iki cyambu nk’upakira imizigo yagize ati: “Njyewe nsanzwe nkorera kuri iki cyambu nk’umukarani, uretse no kuzamura isuku kuko twagikoreragaho dupakira aho wasangaga dukandagira mu byondo nk’uko mubona ndimo gusa , iki cyambu nikimara kubakwa twizeye ko kizongera ubwiza bw’Umurenge wacu ndetse kikanajya gihagararaho amato menshi ku buryo akazi kacu kaziyongera kakanarushaho kuduteza imbere.”

Abakoresha iki cyambu bavuga ko iyubakwa ryacyo rizakemura byinshi kandi bikabazanira inyungu (Ifoto/Rubavu District)
Ibi kandi abihuza na Rwubaka Protais, usanzwe akorera ubucuruzi hafi y’ahagiye kubakwa iki cyambu wagize uti: “Iki cyambu tumaze igihe tugetegerezanye ubwuzu kuko twizeye ko kizatuma ubucuruzi dusanzwe dukora burusho kwaguka kuko amato yakoreraga muri iki kiyaga azarushaho kwiyongera bityo abatugana kandi bafite amafaranga nabo barusheho kwiyongera.”
Yongeraho ko bizanatuma barushaho gukorana n’utundi duce twaba utwo mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuko kizatuma ubwikorezi bwo mu mazi butera imbere ndetse bukanarushaho koroha.
Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wemeza ko uretse guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi kizatezambere imbuhahirane n’ibindi bice bikora ku kiyaga cya Kivu.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu (Ifoto/Rubavu District)
Yagize ati: “Kubaka Icyambu cya Rubavu ni umwe mu mishinga Akarere gashyize imbere aho uzagafasha mu kwihutisha iterambere kuko kizongera urujya n’uruza kuri kiriya cyambu ndetse n’ingano y’ibyoherezwa mu tundu duce ndetse n’ibizanwa bigatanga imirimo ari nako hanatezwa imbere ishoramari.”
Yongeraho ko uretse uyu mushinga Akarere ka Rubavu gafite n’indi mishanga migari irimo kuzuza isoko rya kijyambere rya Gisenyi,kubaka Gare ya Rubavu, Kongera ibikorwa remezo by’imihanda ya kaburimbo ndetse n’uwo gafatanya na WASAC wo kongera amazi by’umwihariko mu mujyi wa Rubavu ahri kubakwa uruganda rwa Gihira ya II ndetse hakazanasanwa imiyoboro ku burebure busaga Kilometero 100.
Icyambu cya Rubavu cyatangiye kubakwa kuwa 10 Gashyantare 2020 aho biteganijwe ko icyiciro cya mbere kizaba cyuzuye mu gihe cy’amezi 18 gitwaye Amadolari y’Amerika asaga Miliyoni 6,5.
Icyambu cya Rubavu gisanzwe gifasha Akarere ka Rubavu guhahirana n’utundi turere tw’Intara y’Iburengerazuba 4 dukora ku kiyaga cya Kivu ndetse n’uduce dutandukanye two Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bimwe mu bicuruzwa bikunze kunyuzwa kuri iki cyambu byiganjemo umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Placide/Rubavu













































































































































































