Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: WASAC yijeje abaturage gukemura vuba ikibazo cy’amazi

Mu gihe ikibazo cy’ibura ry’amazi gihangayikishije bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi burizeza abari mu bice bitarabona amazi ko mu minsi ine ari bube abonetse, kuko hagikorwa imirimo yo gusana imiyoboro y’amazi yangijwe n’imitingito.

Ku mihanda yo mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu mu bice by’ahitwa Karukogo, Byahi, Majengo na Mbugangari, ni hamwe mu hagaragara amajerekani atondetse ku mavomo rusange ategereje ko haboneka amazi.

Bamwe mu bashoboye kubona aho bavoma mu bice bigenda bisaranganwa amazi yabonetse, baravuga ko ikiguzi cy’ijerekani y’amazi kiri hagati y’amafranga 100 na 250.

Ni mu gihe ku ruhande rw’abanyonzi, usanga iri bura ry’amazi ryababereye umwanya wo gukorera agatubutse.

Iri bura ry’amazi ahanini ryatewe n’imiyoboro ikwirakwiza amazi, yangijwe n’imitingito yibasiye akarere ka Rubavu nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert avuga ko kugeza ubu bashoboye gusana myinshi muriyo miyoboro, cyokora ngo bari guhura n’imbogamizi bitewe n’aho amatiyo yacikiye mu butaka bwanyuzemo imitutu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko imirimo yo guhuza ibigega bishya n’imiyoboro isanzwe ivana amazi k’uruganda rushya rw’amazi rwa Gihira iyajyana mu Mujyi wa Gisenyi yasojwe, kandi yagenze neza. Yavuze ko batangiye no gukoresha amatiyo atangizwa n’imitingito.

Ubuyobozi bwa Wasac ishami rya Rubavu bwijeje abatuye mu bice bitarabona amazi, ko bihaye igihe kigera ku minsi ine yo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities