Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ruhango: Abasheshe Akanguhe Babwiye Meya Ko Babangamiwe N’Uko Mutiweli Iteye

Umwe mu basaza bari baje kuganira na Meya.

Abageze mu zabukuru mu Karere ka Ruhango babwiye Meya ko ibyiciro by’amafaranga ya Mituweli babarizwamo bikwiye kugendera ku bushobozi bwabo.

Bavuga ko badashobora gukora akarimo kabaha amafanraga, kandi bakaba nta bundi bwizigame bafite.

Ubwo umusaza Nyagasaza François yagezaga ikibazo cye kuri Meya akamwegera yicumba akabando, avuga ko atagifite imbaraga zo gukora ubu akaba  yarashyizwe mu cyiciro cy’abazishyura Frw 10.000.

Asaba ko yahindurirwa icyiciro akajya mu giciye bugufi akazishyura Frw 4.000 kuko nta n’abana afite bamurwanaho ngo abone ayo mafaranga.

Ati: “Nk’ubu ko ntacyo nkora kinjiza, ayo mafaranga Frw 10.000 nayakura he?, ko n’abana banjye bamwe bapfuye, abandi bakaba barashatse batunze ingo zabo!”

Hari undi musaza uvuga ko bamushyize mu cyiciro cy’abazishyura Frw 20.000 kandi atuye mu cyaro cy’i Ntongwe, hakaba n’umukecuru uri mu birukanwe muri Tanzaniya, nawe uvuga ko atabasha kwibonera ubwishyu bwa Mituweli.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko amakuru agenderwaho, atareba niba umuntu ashaje ahubwo areba ubushobozi bwe.

Ati: “Umuntu ashobora kuba ari i Ntongwe ariko afite ibibanza, inzu zikodeshwa, n’indi mitungo ahandi hantu, cyangwa afite abamukomokaho bifite bikaba byaherwaho ashyirwa muri icyo kiciro.”

Habarurema avuga ko ubusanzwe Nkunganire ya Leta ku mwaka, igera kuri miliyoni Frw 4, ku munyamuryango wa Mituweli, ku buryo uwarwaye yemerewe kuvuzwa kugeza ayo mafaranga ashizemo.

Bitandukanye n’abakeka ko imisanzu ya Mituweli ariyo ibavuza gusa, mu gihe Leta ishoramo amafaranga menshi.

Ati: “Nagira ngo mbamenyeshe ko n’utanga Frw 20,000  burya ntaba ahagije kuko iyo yarwaye Leta imwishyurira kugera kuri miliyoni Frw 4 ubwo murumva kwishyura 4000frw, Leta ikagutangira mliyonie enye hari uko iba itagize koko”?

Asaba abaturage kwemera impinduka zabaye mu gushyirwa mu byiciro, hagira uwumva amakuru ye atajyanye n’amikoro ye, akagana ubuyobozi bw’Akagari, bugasuzuma ayo makuru bigakosorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko abaturage badafite ubushobozi, kandi barashyizwe mu cyiciro cy’abazishyura Frw 20,000 kuri Mituweli, bazakosorerwa bagashyirwa mu cyiciro gikwiranye n’ubushobozi bwabo.

Ubuyobozi nabwo bwemera ko hari aho bwasuzumye, busanga hari bamwe mu baturage, bo mu cyaro bashyizwe mu cyiciro cya gatatu, cyishyura Frw 20.000  kandi bagaragaza ko nta mikoro bafite.

Ubusanzwe hari amakuru agena ibyiciro bitanu, muri Porogaramu y’Imibereho ibitse amakuru, yifashishijwe mu gushyira mu byiciro abaturage, n’umusanzu usabwa kuri buri cyiciro, uzatangirana n’umwaka w’ingengo y’Imari 2026-2027.

Ayo makuru agaragaza ko uwishyura Frw 20,000, ari umuturage wishoboye, utunze ibirimo amasambu, inzu zikodeshwa, abacuruzi, abahembwa imishahara itubutse, n’ubundi bushobozi bugendanye n’icyo kiciro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities