Umugabo wiyita Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko avuga ko iyo arebye uko ababyeyi bakundisha abana amadini kurusha Umuco w’Abanyarwanya abibonamo ikibazo.
Iby’amadini asanga ari ugukeza iby’ahandi.
Yabwiye itangazamakuru ko ababazwa n’abana b’u Rwanda bajyanwa mu ishuri ryo ku Isabato, iryo ku Cyumweru akaba ari byo bakuriramo ntihagire ubabwire iby’umuco wabo gakondo.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku 27 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Itorero Benimana, ryo gufasha abato gusigasira Umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, amazina y’inka, ibisigo n’ibindi.
Ati: “Usanga umwana atari Umunyarwanda ahubwo ari Umukirisitu, ari Umuyisilamu, ibi bintu nta kintu bimariye igihugu! Nta na kimwe uretse kwica abantu, ni ukubangiza mu ntekerezo. Niba ubona umwana w’Umunyarwanda aba Umukirisitu kurenza kuba Umunyarwanda, aba Umusiramu kurenza kuba Umunyarwanda wumva Ubunyarwanda bukiri he?”
Asanga amatorero ashyizwemo imbaraga guhera mu buto, buri mwana yazakura arangwa nawo haba mu mico, mu myambarire, imivugire aho kugira ngo imico y’ahandi abe ari yo imutwara.
Kuri we, asanga bidakwiye ko ababyeyi bajyana abana mu madini ngo habe ari ho bamara igihe biga indangagaciro z’abanyamahanga n’amadini yabo.
Asanga kubajyana mu itorero, bakiga amahame y’umuco w’Abanyarwanda ari byo byazagirira igihugu akamaro karambye kurushaho.
Ati: “Aho kubajyanwa mu itorero ngo batozwe umuco wacu, baratozwa iby’amadini, bazi ishuri ryo ku Isabato, ishuri ryo ku Cyumweru, hanyuma se ishuri ry’umuco riri he? Itorero ryabaye iry’abantu basa nk’aho bidederezwa bashakisha ubuzima ibindi byananiye.”
Rutangarwamaboko akomeza avuga ko yanyuzwe bikomeye n’ijambo rya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame, ryo ku wa 27 Ugushyingo 2025, aho yagaragaje ko nta ruhare rw’insengero abona mu gukemura ibibazo byugarije isi.
Icyo gihe Kagame yavuze ari ibishoboka insengero zose zafungwa kuko hari benshi biyoberanya bakigira nk’aho bari gukora umurimo w’Imana, bagashinga insengero ku bwinshi kandi bagamije gucucura abantu utwabo.
Umukuru w’Igihugu kandi yagiriye abantu inama ko bakwiye kuvana amaboko mu mufuka bagakora imirimo aho kwirirwa mu nsengero.












































































































































































