Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rutangarwamaboko Asanga Abana Bakwiye Kwiga Umuco Kurusha Amadini

Umugabo wiyita Imandwa Nkuru Rutangarwamaboko avuga ko iyo arebye uko ababyeyi bakundisha abana amadini kurusha Umuco w’Abanyarwanya abibonamo ikibazo.

Iby’amadini asanga ari ugukeza iby’ahandi.

Yabwiye itangazamakuru ko ababazwa n’abana b’u Rwanda bajyanwa mu ishuri ryo ku Isabato, iryo ku Cyumweru akaba ari byo bakuriramo ntihagire ubabwire iby’umuco wabo gakondo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku 27 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Itorero Benimana, ryo gufasha abato gusigasira Umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, amazina y’inka, ibisigo n’ibindi.

Ati: “Usanga umwana atari Umunyarwanda ahubwo ari Umukirisitu, ari Umuyisilamu, ibi bintu nta kintu bimariye igihugu! Nta na kimwe uretse kwica abantu, ni ukubangiza mu ntekerezo. Niba ubona umwana w’Umunyarwanda aba Umukirisitu kurenza kuba Umunyarwanda, aba Umusiramu kurenza kuba Umunyarwanda wumva Ubunyarwanda bukiri he?”

Asanga amatorero ashyizwemo imbaraga guhera mu buto, buri mwana yazakura arangwa nawo haba mu mico, mu myambarire, imivugire aho kugira ngo imico y’ahandi abe ari yo imutwara.

Kuri we, asanga bidakwiye ko ababyeyi bajyana abana mu madini ngo habe ari ho bamara igihe biga indangagaciro z’abanyamahanga n’amadini yabo.

Asanga kubajyana mu itorero, bakiga amahame y’umuco w’Abanyarwanda ari byo byazagirira igihugu akamaro karambye kurushaho.

Ati: “Aho kubajyanwa mu itorero ngo batozwe umuco wacu, baratozwa iby’amadini, bazi ishuri ryo ku Isabato, ishuri ryo ku Cyumweru, hanyuma se ishuri ry’umuco riri he? Itorero ryabaye iry’abantu basa nk’aho bidederezwa bashakisha ubuzima ibindi byananiye.”

Rutangarwamaboko akomeza avuga ko yanyuzwe bikomeye n’ijambo rya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame, ryo ku wa 27 Ugushyingo 2025, aho yagaragaje ko nta ruhare rw’insengero abona mu gukemura ibibazo byugarije isi.

Icyo gihe Kagame yavuze ari ibishoboka insengero zose zafungwa kuko hari benshi biyoberanya bakigira nk’aho bari gukora umurimo w’Imana, bagashinga insengero ku bwinshi kandi bagamije gucucura abantu utwabo.

Umukuru w’Igihugu kandi yagiriye abantu inama ko bakwiye kuvana amaboko mu mufuka bagakora imirimo aho kwirirwa mu nsengero.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities