Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rutsiro: Abantu 17 bafatiwe mu kiyaga cya Kivu bakora uburobyi butemewe n’amategeko

Ahagana saa tanu z’ijoro ku wa mbere tariki ya 2 Werurwe 2020, mu kiyaga cya Kivu igice giherereye mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marines) bakoze igikorwa cyo kurwanya bamwe mu barobyi baroba amafi binyuranyije n’amategeko, hafatwa abagera kuri 17.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, avuga ko hari amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya mu kiyaga cya Kivu bakaroba binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Bariya cumi na barindwi bafatanwe amato atandatu bakoreshaga mu burobyi ndetse n’imitego cumi n’itndatu itemewe mu burobyi. Ubu burobyi bunyuranyije n’amategeko, bugira ingaruka mbi ku bworozi bw’amafi kuko bigabanya umusaruro w’amafi agomba kurobwa. Abenshi bakoresha ya mitego itemewe yo mu bwoko bwa kaningini yica amafi mato.”

ACP Mwesigye akomeza avuga ko ibikorwa byo kurwanya bariya barobyi bizahoraho hagamijwe kurinda ubuzima bw’amafi ndetse no guteza imbere umurimo w’uburobyi mu Rwanda.

Ati: “Ibikorwa byo kurwanya abica amategeko n’amabwiriza y’uburobyi bizahoraho, bariya bantu barimo kwihombya ubwabo kuko barakora ibinyuranyije n’amategeko ikindi kandi bazagezwa imbere y’ubutabera babihanirwe.”

Icyo amategeko abivugaho

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko  ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese,  ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

Ingingo ya 31 ivuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha by’uburobyi bivugwa mu ngingo ya 29, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities