Mu kwezi kwahariwe ubukangurambaga mu kuganiriza abangavu harebwa ibibazo bibabangamiye, ababyeyi basabwe kwegera abana bakaganira hirindwa ibyabashobora mu ngeso mbi. Bamwe mu babyeyi batunga agatoki ikoranabuhanga.
Muri iyi gahunda ababyeyi bamwe badasobanukiwe n’akamaro k’ikoranabuhanga, bavuga ko ari kimwe mu bishora abana babo mu ngeso mbi harimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gutara inda zitateguwe ku bangavu.
Aba babyeyi bavuga ko iri koranabuhanga nka za telephone zitiza umurindi gutwita kw’abangavu kuko akenshi hari abazitunga bataziguriwe n’ababyeyi babo, ahubwo barazihawe n’abashaka kubasambanya. Bongera ko arizo bifashisha bavugana aho bahurira, bikarangira bahakuye inda.
Mbonabucya Gaspard avuga ko ikoranabuhanga ryaje rikenewe kuko ribafasha gukemura byinshi ariko nanone hari naho usanga rigira ibyo ryangiza. Asaba ko hakwiye kwigwa uburyo ryakoreshwa ariko ntirirarure abana.
Yagize ati “ikoranabuhanga ni ryiza ariko akenshi usanga hari n’ibyo ryangiza. Abana bararyitwaza bigatuma bananira ababyeyi. Hari abana usanga batunze telefoni bareberaho filimi z’urukozasoni, umubyeyi yagerageza kubaza umwana, akamushinja kumuhohotera, ugasanga arabizize”.
Mukagasana Beatrice nawe agira ati “ntitwanze ikoranabuhanga ariko riri kutwangiriza. Nk’ubu umukobwa wanjye yari umunyeshuri bukeye musangana telefone ya taci areberamo amafirimi. Mubajije aho yavuye kuko ntayiguze, ajya kundega ko mubangamira, muhoza ku nkeke. Ubuse ni iki twakora rwose? Leta nidufashe abantu bashukisha abana amaterefone na bo bajye bahanwa kuko ni bo babararura.”
Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko mu bukangurambaga aka karere kamazemo ukwezi bwiswe ‘Tujyanemo mu kurengera abana’, habayeho ibikorwa byo kuganiriza abangavu babereka uburyo bahangana n’ibibazo nk’ibyo byo guhabwa impano, n’abatari ababyeyi babo ahubwo ari abagizi ba nabi baba bagamije kubangiriza ejo hazaza.
Yagize ati “Mu byo twakoze cyane hari ibiganiro byari bigenewe abana, by’umwihariko hakaba n’ibyari bigenewe ababyeyi ku buryo bwihariye, kugira ngo bamenye ngo uyu mwana twabana nawe gute? Umwana wawe ni inshuti yawe. Tubagire inshuti tubegere,t ubiyegereze tumenye icyo batekereza, tumenye n’icyababangamira. Icyo gihe tuzamenya n’icyo akeneye, tube twakimuha mu buryo bwiza atagihawe n’undi mugizi wa nabi uwo ariwe wese”.
Umusaruro w’ubukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana” bwakozwe n’Akarere ka Rwamagana bwamaze ukwezi kose kwa Nzeri. Abangavu 761 babyaye baraganirijwe, hanakirwa ibirego 145 ndetse bishyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha -RIB.
Abana b’abakobwa bibumbiye mu matsinda 90 baganirijwe ku kwirinda inda zitateganyijwe ndetse no kwirinda inzira zabaganisha ku ihohoterwa ribaganisha ku gusambanywa.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































