Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Rwamagana: Umugabo yemewe ko yicishije isuka umugore we n’umwana

Kwizera Jackson

Ku wa kabiri taliki 24 werurwe 2026, mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu mu kagari ka Bujyujyu, ku biro by’akagari habereye urubanza ruregwamo Karamage Jean Claude wishe umugore we n’umwana.

Ni urubanza ubushinjacyaha buregamo Karamage Jean Claude, ukekwaho kwica umugore we n’umwana w’imyaka itatu, mu ijoro ryo ku itariki ya 11 werurwe 2026, mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho nibwo habonetse umurambo wa nyakigendera Nyiransengimana Anna Mariya n’umwana we w’imyaka itatu w’umukobwa Niyogisubizo Deliphine, basanzwe bishwe babajugunya mu ishyamba riri mu mudugudu wa Yeruzaremu mu kagari ka Bujyujyu.

Imbere y’inteko iburanisha, Karamage yabajijwe n’umucamanza ko ibyo aregwa abyemera cyangwa abihakana, asubiza ko yemera ko ari we wabishe, ariko mu kwisobanura yavuze ko icyaha yakoze yabitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

Agira ati “Ahanini byatewe n’amafaranga yari yahaye umugore angana n’ibihumbi Magana atanu ngo ariko nayamusaba undi akayanyima, akambwira ko atazayampa, kandi ko atanateganya kubana nanjye.”

Karamage akomeza avuga ko umugore we yamubwiye ko afite ikibazo cy’uko nyuma yo kumenya ko afite umwana yabyaye ahandi, batabana neza.

Umucamanza yamubwiye ko yatinze asobanura icyamuteye gukora icyaha adasobanura uko yagikoze. Mu kuvuga iko yakoze ubwo bwicanyi, Karamaga yavuze ko yahamagaye umugore we akamubwira ko amafaranga atari buyazane, hanyuma ajya kumureba aho yavuze ko yagiye ahagana ku isaha ya saa moya z’ijoro, ahitwa ku ivi, ahageze aramutegereza umugore amubwira ko ahagera saa yine, akimutegereje.

Akomeza avuga ko yagiye aho yabikije isuka yabicishije arayifata. Yongeyeho ko umugore yamubajije ko igihe amutera icyuma ko abyibuka undi amusubiza ko abyibuka, nibwo yahise amukubita isuka mu mutwe ndetse n’umwana na we amwica gutyo, nk’uko yishe nyina.

Umucamanza amubajije nyuma yo kubica icyo yahise akora asubiza ko yagumye aho, bamubaza aho imibiri yabo yayishyize asubiza ko yagumanye na yo aho.

Ubushinjacyaha bumaze kumva icyo Karamage asobanura bwahise bumusabira igihano cyo gufungwa burundu ko icyaha yakoze ko yari yagiteguye kandi yari yabigambiriye kubikora. Bwongeraho ko umugore wemeye kuva iwabo akaza gufatanya na Karamage kubaka urugo n’umuryango akamufasha mu nshingano zose z’urugo, nyuma akamwica, agomba gufugwa burundu bikabera isomo Abanyarwamagana, Abanyarwanda bose ko kizira kwica ndetse no kuvutsa umuntu   ubuzima, birenzeho uwo mwashakanye ndetse n’umwana wabyaye.

Mu gusoza iburanisha, ubucamanza bwabajije Karamage icyo avuga ku gihano yasabiwe atangira asaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko yakosheje ari umujinya wabimuteye agakora ibyo atagombaga gukora, ko bityo urukiko rwabirebana ubushishozi bakamugabanyiriza igihano bamusabiye yabikoreshejwe n’umujinya atabigambiriye.

Kamage yakatiwe igifungo cya burundu mu igororero.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities