Ubuyobozi bwa RAB butangaza ko mu gihe kiri imbere hari ubwoko bw’ibirayi buzaba bwagejejwe ku isoko butazakenera ko abahinzi babutera umuti.
Gusa kugeza ubu buracyari mu bushakashatsi, ariko nk’uko Dr Karangwa Patrick uyobora RAB abivuga, hatangiye igeragezwa ryabwo ngo harebwe uko buzabyitwaramo.
Ibirayi bikunda kurwara indwara bita ‘indwara y’imvura’, iterwa n’agahumyo kitwa ‘Phytophtora infestans’.
Iyo miti iterwa kabiri mu Cyumweru kugeza ibirayi byeze.
Dr Karangwa ati: “Ubushakashatsi ku mbuto y’ibirayi ifite ubudahangarwa ku ndwara y’imvura bugeze kure. Ni ukuvuga ko ari imbuto itazakenera guterwa imiti. Ubushakashatsi duherutse gukorera ahahinzwe iyi mbuto nshya, habonetse toni hagati ya 34-36 kuri hegitari, mu gihe ku mbuto y’ibirayi isanzwe heze toni 2-3 kuri hegitari. Aho hombi nta muti wabaga watewemo, ariko imirima yombi iri hamwe kandi ifite imiterere imwe”.
Yemeza ko ibyo ari ukuri, ko atari ibintu bapapira, gusa akemeza ko iby’ubushakashatsi bigira inzira zabyo bityo ko ari ngombwa ko bunitonderwa.
Ubusanzwe ku mbuto z’ibirayi zihingwa umu gihugu, zitanga umusaruro uri hagati ya toni 8-9 kuri hegitari, bivuze ko umusaruro w’iyo mbuto nshya yongerewe ubudahangarwa wikubye inshuro eshatu uw’izisanzwe.
Dr Athanase Nduwumuremyi, Umushakashatsi muri RAB, avuga ko iyo mbuto nitangazwa, izagera ku baturage nk’uko bizanzwe bigenda ku zindi.
Ati: “Ubushakashatsi niburangira, imbuto izahabwa abatubuzi b’imbuto nziza nk’uko bisanzwe, hanyuma ibone igere ku bahinzi. Abafite impungenge ku biciro by’iyo mbuto nshya bahumure, izajya igurishwa kimwe n’izisanzwe, kandi nibanahinga izerera igihe kimwe n’izisanzwe, ni ukuvuga niba ari amezi atatu cyangwa atatu n’igice ku mbuto zisanzwe, no kuri iyi nshya ni kimwe”.
Ku wa Gatanu tariki 06, Gashyantare, 2026, mu Karere ka Musanze habaye igikorwa cyo gusarura ahakorewe igerageza ry’imbuto yitwa Victoria n’iyitwa Kungahara.
Ni imbuto zahozeho ariko zitari zigitanga umusaruro, zikaba zarongerewe ubudahangarwa ku buryo aho basaruye zatanze toni 35 kuri hegitari, kandi zitarigeze ziterwa umuti.
Ahandi hageragerejwe izi mbuto ni kuri Station ya RAB ya Tamira mu Karere ka Rubavu, Nyamagabe na Rwerere mu Karere ka Burera, aha hose izi mbuto zikaba zaragaragaje umusaruro uri hejuru.
Hari umutubuzi w’imbuto nziza wo mu Karere ka Burera witwa, Semarembo Félicien wishimiye cyane cyane imbuto ya Victoria.
Yabwiye Kigali Today ati: “Ibi bintu byanshimishije cyane. Kera nahingaga imbuto y’ibirayi ya Victoria, ariko nari narayiretse kubera ko yari isigaye irwara cyane ntitange umusaruro. Kongera kuyibona uyu munsi rero imeze neza, itanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, byandenze”.
Uretse ibirayi, mu izindi mbuto na zo ubushakashatsi bugeze kure ni imyumbati n’ibigori bikaba bimwe mu bihingwa ngandurarugo bikundwa mu Rwanda kurusha ibindi.













































































































































































