Raoul Nshungu
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ivuga ko bigendanye n’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igihugu cyanyuze mo nibura umuntu umwe kuri batanu yigeze guhura n’Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu Nama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yateguwe n’Abasenateri yateranye ku wa 25 Kanama 2025, mu kugaragaza uko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe giteye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko ku isi nibura umuntu umwe ku bantu umunani bahuye n’ibi bibazo.
Dr Yvan Butera akomeza yerekana uko iki kibazo giteye mu Rwanda agira ati “Mu Rwanda kubera ikibazo cy’umwihariko w’igihugu cy’u Rwanda rwahuye nacyo ndetse n’ibibazo byinshi birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi ubushakashatsi bwa 2018 bwerekanye ko umuntu umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.”
Agahinda gakabije gafitanye isano n’amateka igihugu cyanyuzemo ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 gatuma abahura n’iki kibazo bagera kuri 11.9% by’Abahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ari nabyo bihuye Ihungabana riri kuri 8,1%, ubwoba 3.6%, abafite imyitwarire ibangamiye abandi 0,8%, abagira ibitekerezo byo kwiyahura 0,5%, Indwara y’ihindagurika rikabije ry’amarangamutima 0,1%, abakoresha ibiyobyabwenge ku rugero ruri hejuru ni 0.3%, kunywa inzoga birenze urugero ni 1.6%, naho uburwayi bw’igicuri bari kuri 2.9%.
Dr Butera akomeza avuga ko benshi mu bahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe biganjemo abatarigeze barangiza nibura aamshuri abanza,ari nayo mpamvu Leta ikomeza gukangurira abantu kujya mu mashuri.
Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier yagaragaje ko buri muyobozi wese akwiye guhangayikishwa n’ibibazo byo mu mutwe abantu bafite, bityo inzitizi zihari zo kutabirwanya zigakurwaho.
Agira ati: “Nta muyobozi udakwiye guhangayikishwa n’impamvu izo mbogamizi zidakurwaho.”
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kivuga ko abantu bafite imyaka kuva kuri 26 kugera kuri 35 bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bagera kuri 21% naho abafite imyaka kuva kuri 46-55 bagize ikibazo cy’Ubuzima bwo mu mutwe inshuro imwe bagera kuri 26,9%.












































































































































































