Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwanda: Nibura umwe kuri batanu mu Rwanda yahuye n’ikibazo cyo mu mutwe _MINISANTE

Raoul Nshungu

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ivuga ko bigendanye n’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994  igihugu cyanyuze mo nibura umuntu umwe kuri batanu yigeze guhura n’Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu Nama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yateguwe n’Abasenateri yateranye ku wa 25 Kanama 2025, mu kugaragaza uko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe giteye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko ku isi nibura umuntu umwe ku bantu umunani bahuye n’ibi bibazo.

Dr Yvan Butera akomeza yerekana uko iki kibazo giteye mu Rwanda agira ati “Mu Rwanda kubera ikibazo cy’umwihariko w’igihugu cy’u Rwanda rwahuye nacyo ndetse n’ibibazo byinshi birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi ubushakashatsi bwa 2018 bwerekanye ko umuntu umwe kuri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.”

Agahinda gakabije gafitanye isano n’amateka igihugu cyanyuzemo ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 gatuma abahura n’iki kibazo bagera kuri 11.9% by’Abahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ari nabyo bihuye Ihungabana riri kuri 8,1%, ubwoba 3.6%, abafite imyitwarire ibangamiye abandi 0,8%, abagira ibitekerezo byo kwiyahura 0,5%, Indwara y’ihindagurika rikabije ry’amarangamutima 0,1%, abakoresha ibiyobyabwenge ku rugero ruri hejuru ni 0.3%, kunywa inzoga birenze urugero ni 1.6%, naho uburwayi bw’igicuri bari kuri 2.9%.

Dr Butera akomeza avuga ko benshi mu bahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe biganjemo abatarigeze barangiza nibura aamshuri abanza,ari nayo mpamvu Leta ikomeza gukangurira abantu kujya mu mashuri.

Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier yagaragaje ko buri muyobozi wese akwiye guhangayikishwa n’ibibazo byo mu mutwe abantu bafite, bityo inzitizi zihari zo kutabirwanya zigakurwaho.

Agira ati: “Nta muyobozi udakwiye guhangayikishwa n’impamvu izo mbogamizi zidakurwaho.”

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kivuga ko abantu bafite imyaka kuva kuri 26 kugera kuri 35 bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bagera kuri 21% naho abafite imyaka kuva kuri 46-55 bagize ikibazo cy’Ubuzima bwo mu mutwe inshuro imwe bagera kuri 26,9%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Amakuru

Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa...

Amakuru

Panorama Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities