Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Tariki ya 07 Mata 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi yabimburiwe no gushyira indabo no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside kuri “Place du Souvenir Africain” muri Dakar, ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikomereza kuri Musée des Civilisations Noires. Gahunda yitabiriwe n’abantu bagera kuri 250 barimo abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal n’inshuti z’u Rwanda.  

Sidiki KABA, Minisitiri w’Ingabo z’igihugu cya Senegali wari uhagarariye Guverinoma ya Senegali muri gahunda yo Kwibuka, mu izina rya Perezida wa Senegali, Macky Sall na Guverinoma yagaragaje ko Senegali yifatanyije n’Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, binashimangira umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi by’umwihariko umubano w’ubucuti n’ubuvandimwe hagati y’Abayobozi b’ibyo Bihugu byombi, Perezida Paul KAGAME na Perezida Macky SALL.

Yagaragaje ko u Rwanda ubu ari Igihugu cy’intangarugero mu bumwe bw’abagituye no mu iterambere n’imibereho y’abaturage, anashimangira uruhare rw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko uruhare ntagereranywa rwa Nyakubahwa Paul KAGAME mu mavugururwa y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Yongeye kwibutsa n’igihango cy’amateka y’umusirikare wa Senegal, Capitaine Mbaye DIAGNE wabaye intwari akagerageza gukiza bamwe mu bahigwaga, akanahasiga ubuzima afatanyije na bagenzi be bo muri Senegal barimo na Gen. Babacar FAYE watanze ubuhamya.

Ambasaderi w’Igihugu cya Gabon muri Senegal, Regis ONANGA NDIAYE wavuze mu izina ry’Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, yagarutse ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko itariki ya 7 Mata 2022 ya buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse anashima ko Umuryango w’Abibumbye wamaganye bidasubirwaho ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yashimye cyane Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME wayoboye urugamba rwahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi no guteza imbere Igihugu bishingiye ku kugarura amahoro na gahunda y’ubwiyunge mu Banyarwanda. Yagaragaje ko kwibuka ari umwanya ukomeye wo gukomeza guha agaciro abakambuwe muri Jenoside ariko ko ari n’umwanya wo kurushaho gutuma isi imenya ayo mateka asharira kugirango atazongera ukundi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Jean Pierre KARABARANGA yasobanuye ko jenoside atari impanuka ko ahubwo ari umugambi utegurwa kugeza ushyizwe mu bikorwa. Yagaragaje uko ingengabitekerezo y’ivangura rishingiye ku moko yigishijwe ku mugaragaro mu miryango, mu mashuri ndetse hakanifashishwa itangazamakuru kugeza kuri Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.

Yanagaragaje ko Jenoside yagiye igeragenzwa hirya no hino mu Gihugu kugeza mu 1994 hicwa abantu basaga miliyoni, bashyira mu bikorwa umugambi watangiye mu 1959.

Yifuje ko kwibuka ari umwanya wo kugaragariza amahanga ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi kuko amahanga yakuye isomo rikomeye mu kuba hatarabaye gutabara inzirakarengane. Ari nayo mpamvu abayikoze, abayihakana n’abayipfobya bakwiye gukurikiranwa kuko bagikurura urwango.

Yagaragaje ko jenoside yarangiye ari uko ingabo zari iza FPR zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zatsinze ingabo z’abajenosideri, igahagarika jenoside. Umwanya wo kwibuka rero ukaba ari umwanya wo gushima izo ntwari. 

Yanibukije kandi ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimirwa kuba barabaye mu ba mbere mu kwitabira gahunda za Leta zo kubaka igihugu, harimo n’abatuye mûri Sénégal.

Muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi habaye n’ikiganiro kirambuye cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyarimo Adama DIENG wahoze ari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko ihakana n’ipfobya bya Jenoside bigenda bifata indi ntera kubera ko hari amakuru menshi atariyo asigaye atangazwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yasabye ko hagomba gukorwa ubuvugizi amateka ya Jenoside akigishwa mu mashuri anasaba ko urubyiruko rw’abanyeshuri rwihatira kumenya amateka nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye ko abantu bose bakwiye kwamagana abahakana, bakanapfobya Jenoside kuko kuyihakana niko gukomeza kuyikora.

Generali El Hadji Babacar FAYE wari ufite ipeti rya Kapiteni mu gihe cya Jenoside yagaragaje ko inshingano yabo yari iyo kugarura amahoro kuko bageze mu Rwanda mu gihe hasinywaga amasezerano y’amahoro ya Arusha. Baza mu Gihugu ntabwo bigeze batekereza ko hari Jenoside yahakorerwa, ariko uko iminsi ihita babona ibimenyetso ko hari Jenoside iri gutegurwa kuko baje gusanga hari urwango rukabije rufitiwe Abatutsi kandi abicanyi barabigaragazaga ko bazatsemba Abatutsi bakanabifata nk’ibisanzwe. Kuri za bariyeri bahasangaga abicanyi b’Interahamwe kandi ubona bafite n’ababayobora mubyo bakora bigaragaza uko ubwicanyi bwari bwarateguwe.

Ibyo babonye byatumye bafata icyemezo cyo kurenga ku mabwiriza bahabwaga n’abayobozi babo, biyemeza kugira abo barokora, banakura bamwe mu Batutsi bari muri Hotel Mille Collines babajyana mu gice cyagenzurwaga na FPR-Inkotanyi. Cyari igikorwa cyasabaga ubwitange bukomeye kuko bashoboraga kuhasiga ubuzima kuko nabo bagabwagaho ibitero n’abicanyi.

Boris Babacar DIOP, Umwanditsi wo muri Senegal wanditse igitabo ku mateka ya Jenoside i Murambi (Murambi, le Livre des Ossements) yagaragaje ko Jenoside yakorewe i Murambi igaragaza ubukana Jenoside yakoranywe kimwe n’uruhare rw’abayobozi ndetse n’uruhare rw’abanyamahanga bamwe.

Yagaragaje ko Musenyeri Augustin MISAGO yabujije abatutsi guhungira mu Gihugu cy’u Burundi abizeza ko bazacungirwa umutekano ahubwo bakarundwa mu ishuri aho baje kwicirwa. Aho kandi ni naho ingabo z’Ubufaransa zari muri « opération turquoise » zari zikambitse. Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, ko hari uguheza Abatutsi mu bice byose by’ubuzima bw’Igihugu. Akaba asanga isi yose hari isomo yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwana Yves MUNANA RWOGERA, Perezida wa IBUKA Senegal yagaragje ko kwibuka bigomba kuba iby’igihe cyose kandi ni inshingano kuri buri wese kuko byibagirwa byaha icyuho abafite gahunda yo gukomeza umugambi wa Jenoside; Kwibuka akandi bituma hakomeza guharanirwa ubutabera, kuko byibutsa buri wese ibibi byakozwe kandi bigomba guhanwa. yanagarutse ku nshingano yo kurwanya ingengabitekerezo yayo kimwe n’ihakana ryayo. Yagaragaje ko ari ngombwa kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi kugirango hatagira abakomeza kuyagoreka. Kwibuka binaca intege abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi mubi wabo kuko bibagaragariza ko batageze ku ntego yabo.
Panorama
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities