Panorama Sports
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Sitting Volleyball iherutse kwegukana igikombe muri Shampiyona Nyafurika yaberaga muri Kenya, yageze mu Rwanda ifite itike yo kuzakina imikino ya Shampiyona y’Isi.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball bageze i Kigali bavuye i Nairobi muri Kenya.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Kenya imikino 5-0. Umukino wa gatanu wabaye ku wa Gatatu u Rwanda rwatsinze Kenya amaseti 3-0 (25-17, 25-15, 25-20). Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rwegukanye iki gikombe rutsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’Abagore yaje ikurkira iy’abagabo yahageze ku gicamunsi cyo ku wa Kane nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri na yo ibona itike yo kuzakina imikino ya Shampiyona y’Isi.
U Rwanda na Kenya ni byo bizahagararira Afurika muri Shampiyona y’Isi 2026, biteganyijwe ko izabera mu Bushinwa i Hangzhou kuva tariki 11 kugeza kuri 21 Nyakanga 2026, aho amakipe azayegukana mu bagabo n’abagore azahita abona itike yo kuzakina imikino Paralempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.













































































































































































