Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Sitting volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatwaye igikombe biyiha itike y’igikombe cy’Isi

Panorama Sports

Ikipe  y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Sitting Volleyball iherutse kwegukana igikombe muri Shampiyona Nyafurika yaberaga muri Kenya, yageze mu Rwanda ifite itike yo kuzakina imikino ya Shampiyona y’Isi.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball bageze i Kigali bavuye i Nairobi muri Kenya.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Kenya imikino 5-0. Umukino wa gatanu wabaye ku wa  Gatatu u Rwanda rwatsinze Kenya amaseti 3-0 (25-17, 25-15, 25-20). Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rwegukanye iki gikombe rutsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’Abagore yaje ikurkira iy’abagabo yahageze ku gicamunsi cyo ku wa Kane nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri na yo ibona itike yo kuzakina imikino ya Shampiyona y’Isi.

U Rwanda na Kenya ni byo bizahagararira Afurika muri Shampiyona y’Isi 2026, biteganyijwe ko izabera mu Bushinwa i Hangzhou kuva tariki 11 kugeza kuri 21 Nyakanga 2026, aho amakipe azayegukana mu bagabo n’abagore azahita abona itike yo kuzakina imikino Paralempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities