Ni mu bilometero hafi ijana uvuye mu murwa mukuru wa Quito muri Ecuador werekeza mu mashyamba manini ya Amazon Rainforest, niho dusanga ubwoko bw’ibiti byihariye byitwa Socratea exorrhiza. Ibi biti bizwi cyane kubera uburyo budasanzwe byimukamo buhoro buhoro, ibintu bituma benshi babyita ibiti bigenda.
Nubwo byitwa ko bigenda, ntibigira amaguru nk’inyamaswa cyangwa abantu. Ahubwo uburyo byimuka buterwa n’imiterere y’imizi yabyo. Iyo ubirebye n’ijisho, usanga ari ibiti birebire bifite uruti rugororotse kandi bikaba bishobora kugera ku burebure buri hagati ya metero 15 na 20.
Abenshi mu basura ayo mashyamba baba bifuza kubona uko ibi biti byimuka, ariko ntibiba byoroshye kubibona kuko bigenda gahoro cyane ku buryo ijisho ritapfa kubibona byoroshye mu gihe gito.
Ikidasanzwe kuri ibi biti ni uko uruti rwabyo rutaba rwishingikirije ku butaka nk’uko bimeze ku bindi biti. Ahubwo rufashwa guhagarara n’imizi ikomeye imeze nk’inkingi irufata. Iyo ubutaka buri ku ruhande rumwe bwangiritse cyangwa butangiye kugabanuka, icyo giti gitangira kumera indi mizi mishya ku rundi ruhande.
Iyo iyi mizi mishya imaze gukomera, uruti rw’igiti ruba nk’urugana aho iyo mizi iri, bigatuma igiti kigenda cyimuka gake gake cyerekeza mu cyerekezo gishya.
Bivugwa ko buri munsi igiti cya Socratea exorrhiza gishobora kwimuka santimetero imwe cyangwa ebyiri. Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, gishobora kuba kimaze kwimuka hagati ya metero enye na eshanu, naho mu myaka igera kuri itanu kikaba gishobora kuba cyamaze kwimuka hafi metero 20 uvuye aho cyari kiri mbere.
Ubu buryo budasanzwe ni bwo butuma ibi biti byo mu mashyamba ya Amazon bikomeza gutangaza abashakashatsi n’abakerarugendo babisura. 🌿🌍








































































































































































