Panorama Sports
Spiro Rwanda, ikigo cy’indashyikirwa mu gukwirakwiza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles), ubu ni umwe mu baterankunga b’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2026.
Spiro Rwanda itangaza ko ubu ari umuterankunga wemewe wa Tour du Rwanda 2026, ibi bigashimangira umuhate n’ubushake bwayo bwo guteza imbere gutwara abantu n’ibintu birengera ibidukikije, guhanga udushya, n’umuhate wo gushaka ibisubizo birambye mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.
Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, rihuza abakinnyi b’amagare bakomeye ku isi, amakipe mpuzamahanga, n’ibihumbi by’abafana baturutse hirya no hino ku isi. Kugira uruhare muri iri rushanwa bigaragaza indangagaciro Spiro ifatanije n’umukino w’amagare zirimo umuhate wo gukora cyane, kurengera ibidukikije no kwimakaza ugutwara abantu n’ibintu mu buryo binoze.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, agira ati “Tour du Rwanda isobanura ukwiyemeza, uguhanga udushya, ndetse n’ishema ry’igihugu; izi akaba ari indangagaciro zihuye rwose n’intego za Spiro. Mu gutera inkunga iri siganwa ry’uyu mwaka, ntituba tunezerwa n’uyu mukino gusa, ahubwo tunagaragaza uko ugutwara abantu n’ibintu mu buryo burambye bishobora no gufasha ibikorwa binini n’ubuzima bwa buri munsi hirya no hino mu Rwanda.”
Mu gihe cy’iri siganwa, Spiro izakora ibikorwa birimo (i) Gutanga moto z’amashanyarazi zizifashishwa n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, (ii) Kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping), (iii) Kuganiriza abafana n’abaturage ku byiza bwo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, hiyongereho no (iv) Kongera ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije>
Ubu bufatanye bugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kwimakaza iterambere ry’ibikorwaremezo byubahiriza ihindagurika ry’ibihe (climate-conscious infrastructure), kandi bukongera gushimangira Spiro nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kwimakaza ugutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe amashanyarazi muri Afurika.
Spiro Rwanda irahamagarira abafana b’umukino w’amagare, abafatanyabikorwa, n’abaturage gukurikira iri siganwa no gusura ahabera imenyekanisha ry’ibikorwa byayo (activation areas) ku nzira y’isiganwa, kugira ngo bibonere n’amaso ejo hazaza h’ugutwara abantu n’ibintu.
Spiro Rwanda ni imwe mu mashami ya Spiro akorera hirya no hino muri Afurika. Igamije guhindura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu binyuze muri moto z’amashanyarazi, zihendutse, zoroshye kubona, kandi zifashisha uburyo bwo gusimbuza bateri. Sosiyete yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kugabanya ikiguzi ku bakoresha izo moto, no kwihutisha ikoreshwa ry’ubwikorezi butangiza ibidukikije muri Afurika.














































































































































































