Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Tariki 6 Mata Ifatwa nk’Intangiriro yo Gutsemba Abatutsi

Intangiriro y'itsembwa ry'Abatutsi muri 1994

Ikinyamakuru Umunota, cyanditse ko Tariki ya 6 Mata 1994 ari umunsi ufatwa nk’uwatangije mu buryo bweruye ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umugambi wari umaze igihe utegurwa mu buryo bwimbitse n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Icyabaye imbarutso ni ihanurwa ry’indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana w’u Rwanda na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira iya 7 Mata 1994. Iryo hanurwa ryahise riba nk’urwitwazo rwo gutangiza ibikorwa byo gutsemba Abatutsi byari byarateguwe.

Ako kanya, mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu, hatangiye gushyirwaho za bariyeri n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’Interahamwe n’abasirikare batangira guhiga Abatutsi. Abari bahungiye ahafatwaga nk’aharinzwe, harimo na Sitade Amahoro, bashyizwe mu kaga nubwo hari ingabo za Loni zari zihari (MINUAR).

Umunota ukomeza uvuga ko amateka agaragaza ko uwo mugambi wagiye uhangana n’imirwano yatangiye hagati y’ingabo za FPR Inkotanyi n’iza Leta, ibyagize uruhare mu gukoma mu nkokora bamwe mu bashakaga guhita bashyira mu bikorwa ubwicanyi bwagutse muri ako kanya.

Mu bice bya Kanombe, by’umwihariko mu Kajagari, abasirikare bayobowe na Major Aloys Ntabakuze batangiye kwica Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi. Muri uwo mugoroba n’ijoro ryakurikiyeho, ubwicanyi bwatangiye gukwira mu bice byinshi bya Kigali birimo Kacyiru na Kimihurura, ndetse no hirya no hino mu gihugu.

Muri iryo joro kandi, Radiyo Rwanda na RTLM byatangaje urupfu rwa Perezida Habyarimana, binasaba abaturage kuguma mu ngo zabo. Ibi byagize uruhare mu kubuza abantu guhunga, bituma benshi bafatwa mu buryo bworoshye bagatotezwa cyangwa bakicwa.

Mu masaha yakurikiyeho, Jenoside yatangiye gufata indi ntera, aho hatangiye no kwibasirwa abanyapolitiki n’abandi bayobozi batavugaga rumwe n’ubutegetsi cyangwa bashyiraga imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri bo harimo Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga Joseph Kavaruganda, bishwe mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994.

Kuri uwo munsi kandi, habaye inama yahuje bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta n’igisirikare, yafatiwemo ibyemezo byo gukwirakwiza intwaro no gushishikariza ubwicanyi mu gihugu hose. Interahamwe zari zitegereje amabwiriza zahise zitangira ibikorwa byo kwica Abatutsi ku buryo bwagutse.

Mu byumweru n’amezi byakurikiyeho, Jenoside yakorewe Abatutsi yafashe intera ndende mu gihugu hose, aho Abatutsi bahigwaga bakicwa mu buryo bwateguwe kandi bwakozwe ku bufatanye bw’inzego za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Aya mateka agaragaza neza ko Jenoside atari igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo yari umugambi wateguwe igihe kirekire, ugashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida. Ni amateka asaba buri wese kuyigiraho, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Intangiriro y’itsembwa ry’Abatutsi muri 1994

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities