Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Tour du Rwanda 2026: Niyonkuru Samuel abaye Umunyarwanda wa Gatatu uhembwe Moto na Spiro Rwanda

Panorama Sports

Niyonkuru Samuel, ukinira Team Amani abaye Umunyarwanda wa Gatatu uhembwe Moto ya Spiro nyuma yo kuba Umunyarwanda witwaye neza muri Tour du Rwanda 2026 yatangiye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare igasozwa ku wa 01 Werurwe. Ni nyuma y’uko mu isiganwa ryose ryari rigizwe n’uduce 8 abayemo uwa 16 akaba ari we munyarwanda waje imbere y’abandi.

Muri rusange abasiganwa bakoze urugendo rureshya na Kilometero 997,8, aho agace ka nyuma kareshya na Kilometero 83,8. Niyonkuru Samuel ni we munyarwanda waje imbere y’abandi banyarwanda bitabiriye Tour du Rwanda 2026, asoza intera y’igisanwa akoresheje amasaha 23: 14: 39; mu gihe uwegukanye Tour du Rwanda 2026 ari Umudage Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team yo mu Busuwisi, wakoresheje amasha 23:10:48.

Agace ka Nyuma ka Tour du Rwanda kazengurukaga mu Mujyi wa Kigali ku ntera ireshya na Kilometero 83,7.

Spiro Rwanda itangaza ko uwahembwe Moto yandikwa mu mazina ye uko yanditse mu byangombwa ariko uwahembwe Moto yishyura ikiguzi kijyanye n’ibyangombwa bya Moto. Nta wundi muntu Moto yandikwaho keretse uwayihembwe gusa.

Ariko kandi nyuma yo kumwandikwaho bwa mbere, uwatsinze abishatse yayigurisha undi muntu, ni uburenganzira bwe. Andi mabwiriza yose, harimo amafaranga yo guswapinga, ibikoresho bisimbura ibyangiritse, na serivisi, bizakurikiza amabwiriza asanzwe akoreshwa mu bindi bikorwa bya SPIRO.

Niyonkuru Samuel ahawe iki gihembo cya Moto gitangwa na Spiro Rwanda nyuma ya Masengesho Vainqueur na Muhoza Eric na bo Spiro Rwanda yahembeye kwitwara neza muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities