Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga kandidatire yo kwakira irushanwa rya African Nations League riteganyijwe mu mwaka wa 2029.
Ibi bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga, aho ruherutse kwakira neza imikino ya FIFA Series 2026, igikorwa cyashimangiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Si ibyo gusa kandi, kuko u Rwanda runitegura kwakira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, rizahuza amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, riteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 18 Nyakanga na 9 Kanama 2026.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko African Nations League iri mu marushanwa u Rwanda rwifuza kwakira mu myaka iri imbere, ashimangira ko hakiri urugendo rwo gutegura no gukurikirana uwo mushinga. Yagaragaje ko igihugu gifite ubushake n’ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika.
Yanagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, by’umwihariko Paul Kagame, ndetse na Minisiteri bireba, mu gushyigikira iterambere rya siporo no gushaka ko u Rwanda ruba igicumbi cy’imikino ku mugabane wa Afurika.
Irushanwa rya African Nations League riteganyijwe gutangira gukinwa buri mwaka guhera mu 2029, rikazahuza ibihugu 54 bigize Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Rizaba rifite imiterere isa n’iya UEFA Nations League yo ku mugabane w’u Burayi ndetse na AFC Nations League yo muri Aziya.
Muri iri rushanwa, ibihugu bizagabanywa mu bice bine hashingiwe ku turere: Amajyaruguru, Iburasirazuba, Iburengerazuba n’Amajyepfo. Imikino izajya ikinwa mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, mu gihe amakipe yitwaye neza muri buri gace azahura mu kwezi k’Ugushyingo ahatanira igikombe cya Afurika.
Iki gitekerezo cyo kwakira iri rushanwa kigaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guteza imbere siporo n’ibikorwaremezo byayo, hagamijwe kurushyira ku rwego mpuzamahanga mu kwakira amarushanwa akomeye.















































































































































































