Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

U Rwanda na Kenya Basinye Amasezerano yo Gusangira Impushya ku Batanga Serivisi zo Kwishyurana

U Rwanda na Kenya basinye amasezerano ajyanye na service zo kwishyurana

Banki Nkuru y’u Rwanda hamwe na Banki Nkuru ya Kenya basinye amasezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho uburyo bwo gusangira impushya azwi nka License Passporting Framework ku batanga serivisi zo kwishyurana (Payment Service Providers – PSPs).

Ni amasezerano yasinye ku munsi w’ejo tariki 11 Werurwe, uyu mushinga ukaba uzafasha mu gukemura ikibazo cy’uko ibigo bimwe bisabwa kunyura mu nzira z’igenzura n’amategeko zisa mu bihugu byombi, bityo bikaba byarahuzaga ibikorwa byabo. Ubu buryo buzemerera ibigo byahawe uburenganzira gutanga serivisi zo kwishyurana kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda no muri Kenya, aho impushya zatanzwe n’igihugu kimwe zizajya zemerwa n’ikindi, bigatuma habaho ubucuruzi buhujwe n’amategeko kandi bworoshye.

Iyi gahunda ishingiye ku mushinga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ibizwi mka EAC Cross-Border Payment System Masterplan. Intego nyamukuru ni  y’aya masezerano n’ukunoza imikoranire hagati y’ibihugu, gutanga serivisi zihuse kandi zorohereza abaguzi n’abacuruzi mu karere. Banki Nkuru ya Kenya ikaba yongeye kwerekana ko ishishikajwe no gukomeza gufatanya n’ibindi bihugu byo mu karere, mu rwego rwo kunoza no guteza imbere serivisi zo kwishyurana zihuza ibihugu n’iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities