Jackson Kwizera
Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze batangaje ibihombo batewe n’intambara ibera m Burasirazuba bwo hagati.
Igihombo kinini kigaragara kuri Avoka aho 90% u Rwanda ruzohereza muri Dubai, intamabara iri mu Burasirazuba bwo hagati yatumye ingendo z’indege zerekezayo zihagarara, gukora ubucuruzi biragorana.
Annie Justine Uwamahoro, Umuyobozi Mukuru wa ABCD Great Life Ltd akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abanyarwanda Bohereza mu Mahanga Ibikomoka ku Buhinzi (HEAR), atangaza ko abacuruzi bohereza ibicuruzwa hanze ku masoko menshi mpuzamahanga babifashijwemo na leta n’abafatanyabikorwa, umubare munini w’avoka woherezwa i Dubai.
Abohereza ibicuruzwa hanze bibanda cyane ku moko ya avoka ya Hass na Fuerte. Agira ati “Guhagarara gutunguranye kw’ingendo z’indege kwabangamiye imipango yacu, kandi avoka ntizishobora kubikwa igihe kirekire kuko zangirika vuba cyane.”
“Twagaragaje ibigo bitandatu byagezweho n’ingaruka bitewe n’ibura ry’amasoko y’umusaruro wari umaze gusarurwa.”
Uwamahoro avuga ko igihombo cy’avoka zari zasaruwe gusa cyarenze miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko ibyoherejwe bikagarurwa byatumye icyo gihombo kizamuka kurushaho.
Yongeraho ko abohereza ibicuruzwa hanze badafite ubwishingizi bitewe n’imbogamizi yo kubona ibigo by’ubwishingizi byemera kwishingira ibicuruzwa byangirika vuba cyane.
Uwamahoro atsindagira ko hakenewe ubufasha bwa leta, harimo gufashwa kubona amasoko mashya no gushaka uburyo bw’ubwishingizi.
Agira ati “Iyo ingendo z’indege zihagaze, umusaruro wasaruruwe urangirika. Kurinda izina ry’igihugu mu bijyanye n’ibyoherezwa hanze na byo ni ingenzi cyane.”
Aboneraho gusaba ubutabazi bwihuse kugira ngo ibyoherezwa hanze bigezwe mu bihugu bitandukanye
Agira ati “Uburasirazuba bwo hagati, ntibukiri ubwo kwizerwa. Dukeneye ubufasha bwo kugera ku yandi masoko no gushaka uburyo bwo kwirinda mu bijyanye n’imari, nk’ubwishingizi, kugira ngo tugabanye ibyago birenze ubushobozi bwacu.”
Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, atangaza ko leta yari yarabonye mbere ko hashobora kubaho imbogamizi mu masoko amwe n’amwe, by’umwihariko mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibyo byatumye inzego zishinzwe ibyo zitangira gusuzuma ingaruka ku bohereza ibicuruzwa hanze ndetse n’ubwoko bw’ibicuruzwa byagizweho ingaruka.
Vuba cyane, twiteze kugira ishusho isobanutse ku bicuruzwa byagizweho ingaruka, abohereza ibicuruzwa hanze, ndetse n’amasoko yabo,” byavuzwe na Sebahizi. Leta imaze gutangira gushaka ayandi mahirwe mu zindi nzego, harimo n’Aziya.
Agira ati “Turimo kureba amasoko nka Ubushinwa n’Ubuhinde. Tugafasha abohereza ibicuruzwa hanze kwinjira kwayo masoko,” anavuga ko minisiteri irimo gukorana bya bugufi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubwororozi kugira ngo bakemure imbogamizi zihari ku byoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi.
Ku bijyanye n’ubufasha mu by’imari ku bihombo byamaze kubaho, Sebahizi yavuze ko ingamba zo gukemura icyo kibazo, harimo n’indishyi, bizitonderwa kandi ko bizakorwa n’inzego za leta zibishinzwe.







































































































































































